00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Cogebanque yagobotse abatishoboye ibagabira inka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 December 2021 saa 10:24
Yasuwe :

Cogebanque yagobotse abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye ibagabira inka eshatu ndetse itangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku miryango icyenda igizwe n’abantu 29.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021 aho abahawe ubwo bufasha ari abatishoboye basanzwe basengera mu Itorero rya Eden Temple International Rwanda kuko risanzwe ari umufatanyabikorwa wa Cogebanque.

Umuyobozi wa Cogebanque, Ishami rya Huye, Ndizihiwe Martin, yavuze ko muri gahunda yabo, bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage ndetse n’abakiliya bayo.

Ati “Ni muri urwo rwego Cogebanque yifuje gukorana naryo (itorero) mu gufasha mu iterambere ry’abakirisitu baryo. Ni ibikorwa dusanzwe dukora mu nzego nyinshi zitandukanye aho muri Cogebanque turi ikigo cy’ubucuruzi kijya no mu iterambere ry’abaturage ndetse n’abakiliya bayo.”

Bamwe mu bahawe ubufasha bagaragaje ibyishimo, bavuga ko imibereho yabo igiye guhinduka myiza.

Bihoyiki Eugenie ati “Iyi nka nyitezeho kunkura mu bukene kuko izampa ifumbire nkahinga nkeza, kandi ikampa amata yo guha abana kuko bari mu mirire mibi. Ubusanzwe mba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko nizeye ko iyi nka izakinkuramo ngatera imbere.”

Baraseka Gérard we yavuze ko yari agowe no kubona ubwisungane mu kwivuza kandi iyo yarwaraga cyangwa akarwaza yaburaga uko yivuza.

Ati “Nari narabashije kwishyura igice cy’abantu babiri none banyishyuriye amafaranga y’abandi babiri. Mituweli igiye kumfasha kugira ubuzima buzira umuze hamwe n’abanjye dukore twiteze imbere.”

Umuvugizi wungirije wa Eden Temple International Rwanda, Pasiteri Musama John, yavuze ko bafite intego yo gufasha abantu mu buzima bwa roho no mu iterambere risanzwe.

Ati “Itorero Eden Temple rifite intego ebyiri nyamukuru ari zo guhindura umuntu w’imbere ndetse no guhindura umuntu w’inyuma. Muri gahunda yo guhindura umuntu w’imbere ni ivugabutumwa aho tubwiriza umuntu agahinduka akamenya Imana akava mu byaha, hanyuma muri gahunda yindi yo guhindura umuntu w’inyuma, ni ukumuha ibimufasha mu mibereho ye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabarisa Arsène, yashimiye Cogabanque na Eden Temple International Rwanda umusanzu batanze mu iterambere ry’abaturage, asaba abahawe ubufasha kubuheraho bukababera umusingi w’iterambere n’imibereho myiza.

Ati “Abahawe inka turabasaba kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro wifuzwa, irwaye bakayivuza hakiri kare kuko umukozi ushinzwe kuvura amatungo arahari. Abahawe ubwishingizi turabasaba gukomeza kwirinda kuruta kwivuza cyane cyane ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda, ikindi nabasaba ni uko umwaka utaha n’indi myaka baba hari aho bageze nabo bakabyikorera.”

Ubuyobozi bwa Cogebanque bwavuze ko ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo bizakomeza.

Abahawe inka bibukijwe ko nizibyara bazoroza abandi
Abahawe inka n'abafashijwe kubona ubwishingizi basabwe gukora cyane kugira ngo bave mu mibereho mibi
Abahawe ubufasha basabwe kubuheraho bukababera umusingi w'iterambere n'imibereho myiza
Bamwe mu bahawe ubufasha bagaragaje ibyishimo bavuga ko imibereho yabo igiye guhinduka myiza
Cogebanque yagobotse abatishoboye bo mu Karere ka Huye ibagabira inka abandi ibatangira mituweli
Umuvugizi wungirije wa Eden Temple International Rwanda Pasiteri Musama John ashyikiriza umwe mu baturage inka
Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Huye Ndizihiwe Martin ashyikiriza umwe mu baturage inka
Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Huye Ndizihiwe Martin yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'abakiliya babo
Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Huye Ndizihiwe Martin yavuze ko muri gahunda yabo bagira uruhare mu iterambere ry'abaturage ndetse n'abakiliya bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages