00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: EWSA irahakana gukoza amafaranga y’abaturage mu ntoki zayo

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 17 July 2013 saa 01:06
Yasuwe :

Nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Simbi na Mbazi mu karere ka Huye bavugiye ko hashize imyaka itatu basabwe amafaranga yo kubaha amashanyarazi, batunguwe no kubona bayasubwizwa babwirwa adashobora gukemura iki kibazo. Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku (EWSA) muri aka karere buratangaza ko ntaho bigize bahurira n’aya mafaranga abaturage bavuga.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Bamwe muri twe bari baramaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 6, ariko ubu (…)

Nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Simbi na Mbazi mu karere ka Huye bavugiye ko hashize imyaka itatu basabwe amafaranga yo kubaha amashanyarazi, batunguwe no kubona bayasubwizwa babwirwa adashobora gukemura iki kibazo. Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku (EWSA) muri aka karere buratangaza ko ntaho bigize bahurira n’aya mafaranga abaturage bavuga.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Bamwe muri twe bari baramaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 6, ariko ubu dutunguwe no kumva ko nyuma y’iki gihe cyose ari bwo batubwira ko aya mafaranga atatuzanira amashanyarazi, kandi hashize igihe kingana n’imyaka itatu tuyatanze ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.”

Umuyobozi ushinzwe EWSA mu karere ka Huye Tuyisenge Vedaste, yatangarije IGIHE ko ibyo EWSA yasabwe gukora yo yabikoze, birimo kumenya amafaranga yafasha abatuye imirenge ya Mbazi na Simbi kubona amashanyarazi, na ho ibyo kuvuga ko EWSA yafashe amafaranga y’abaturage ikayabika atari byo, kuko ngo EWSA itakora ayo makosa.

Yagize ati “Aba baturage badusabye ko twabakorera inyigo y’amafaranga yatuma babona umuriro, twababwiye ko ari miliyoni 300 ariko bo batubwira ko bafite miliyoni esheshatu gusa; twababwiye ko bitashoboka kuko yari make cyane.”

Tuyisenge avuga ko aba baturage bitiranya ko aya mafaranga bayahaye EWSA, kandi hari ama komite ashinzwe kuyakusanya baba baritoyemo, aha akavuga ko ubwo aribo bayaheranye, bo bakaba bari bazi ko ari EWSA iyabitse.

N’ubwo aba baturage batarabona amashanyarazi, ubuyobozi bwa EWSA buravuga ko hakomeje ubuvuguzi n’Akarere ku buryo aba baturage bafashwa kubona amashanyarazi, nibura mu 2017 abatuye Huye baba bageze kuri 70%, kuva kuri 13% ubu bafite amashanyarazi muri aka karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages