00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Filime “20 ans plus tard” irerekanwa muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 March 2014 saa 09:29
Yasuwe :

Filime "20 ans plus tard" ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuro "Nyuma y’imyaka 20", nyuma yo kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize muri St Paul, ubu igiye kwerekanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG)
Iyi Filime yakozwe n’Umunyamakuru wa IGIHE ukorera ku mugabane w’u Burayi, Karirima Ngarambe Aimable, izerekanwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Kane, tariki (…)

Filime "20 ans plus tard" ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuro "Nyuma y’imyaka 20", nyuma yo kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize muri St Paul, ubu igiye kwerekanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG)

Iyi Filime yakozwe n’Umunyamakuru wa IGIHE ukorera ku mugabane w’u Burayi, Karirima Ngarambe Aimable, izerekanwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2014, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17 :00).

Karirima yadutangarije ko iyi filime agiye kuyerekana muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’uko hari abarimu bahigisha bayirebye bakifuza ko ubumenyi n’ubutumwa ibumbatiye bwasangizwa abanyeshuri.

Agira ati "Ni byiza ko urubyiruko rumenya neza ubutumwa bukubiye muri Filime nakoze ’20 ans plus tard’, kugira ngo na bo babe abahamya b’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakomeze urugamba rwo guhangana n’abayipfobya ndetse n’abayihakana."

Dr Eric Ndushabandi, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko filime 20 ans plus tard itanga ubutumwa bw’urugamba Abanyarwanda bagomba gukangukira bose. Agira ati "Twese tugomba gukangukira guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko abagomba gufata iya mbere ni urubyiruko."

Iyi filime ifite umwihariko wo kuba ari abanyamahanga batanga ubuhamya, barwanya abapfobya Jenoside, kandi babajwe n’imyitwarire y’amahanga igihe cya Jenoside n’uko abantu bakomeje kwitwara nyuma yayo. Baragaraza uburakari kuba hashize imyaka 20 abacitse ku icumu bagihohoterwa hari n’abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko ni bo b’ejo hazaza nibo kandi bagomba kwandika amateka yacu.

Nyuma y’iyi filime biteganyijwe ko hazaba ikiganiro nyunguranabitekerezo ku bivugwa muri filime, ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kwerekana Filime 20 ans plus tard i Huye bizitabirwa na Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Dr Ndushabandi Eric Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Florence Rasmont Umunyamateka.

Haraba kandi hari na Dominique Celis, umwanditsi w’ibitabo wanagize uruhare mu buhamya bwo muri iyo filime.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages