Yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutora Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Huye isimbura iherutse kweguzwa n’Inama Njyanama.

Hatowe Umuyobozi w’Akarere, Sebutege Ange n’amajwi 225 kuri 278; yungirizwa na Kamana André watowe nk'Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Kankesha Annonciata washinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Guverineri Mureshyankwano yakurikiranye ayo matora maze asaba abamaze gutorwa gushyira hamwe bakita ku kwesa imihigo kandi bagaharanira gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Aka Karere ka Huye nk’uko mubizi gasanzwe gahagaze neza mu kwesa imihigo, ndabasaba gushyira imbaraga mu mihigo mukayesa neza. Hari urukiramende mugomba gusimbuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye watowe, Sebutege Ange, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukuganira n’abikorera bakihutisha iterambere ry’Akarere.

Yagize ati “Ni ukwicara tukaganira tukareba icyakorwa tukareba ibiteganyijwe tukaganira na bo (abikorera) ku mbogamizi bashobora kuba bafite noneho tukareba nk’ubuyobozi uburyo dushobora kubafasha, izo mbogamizi bashobora kuba barahuye na zo ahubwo zikabyazwamo amahirwe yo kurushaho guteza imbere akarere.”

Kwesa imihigo gusa ntabwo bihagije

Ubwo Komite yegujwe mu Karere ka Huye yaherekanyaga ububasha n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, tariki ya 6 Kamena 2018, Guverineri Mureshyankwano yibukije ko kuba umuyobozi w’Akarere yakwitwara neza mu mihigo bidahagije, kuko hari ibindi asabwa gushyira mu bikorwa bityo iyo atabyubahirije abibazwa.

Yagize ati “Mu by’ukuri umuntu arakora hakaba ibyo akora byiza ariko ashobora no kugira n’ibyo atuzuza neza, ibyo ni ibisanzwe mu buzima. Ushobora gukora neza n’akarere kakesa imihigo ukaba waba n’uwa mbere […] ariko na none hari aho ushobora guteshuka na none ushobora kutuzuza neza bikaba ngombwa wenda ko urwego rubifitiye ububasha rwavuga ruti ‘n’ubwo hari ibyo wakoze byiza ariko hari n’ibindi bitari kugenda neza ba ugiye ku ruhande abandi nabo baze bongeremo imbaraga’, ibyo ni ibisanzwe."

Mu myaka igera ku munani Akarere ka Huye kayoborwa na Kayiranga Muzuka Eugène kakunze kwiharira imyanya y’imbere mu kwesa imihigo kuko katigeze na rimwe kabura mu myanya itanu ya mbere ndetse na Komite Nyobozi yako igashimirwa ko ishyira hamwe.

Mu myaka ya vuba aha, nko mu mihigo y’umwaka wa 2014/15 Akarere ka Huye kabaye aka mbere naho mu 2015/16 kaza ku mwanya wa gatatu, kongera kuwisubiza mu 2016/17.

Umuyobozi w'Akarere mushya yashyikirijwe inshingano
Umuyobozi w'Akarere mushya yashyikirijwe inshingano
Mureshyankwano yasabye abayobozi b'Akarere ka Huye gukorera hamwe
Mureshyankwano yasabye abayobozi b'Akarere ka Huye gukorera hamwe
Guverineri Mureshyankwano yabwiye abayobozi bashya ba Huye ko hari akazi kabategereje
Guverineri Mureshyankwano yabwiye abayobozi bashya ba Huye ko hari akazi kabategereje

[email protected]