Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko hari ibizubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ku ngamba bafitiye icyo kibazo.
Ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ku ngengo y’imari ya Leta hari ibyumba 47 bizubakwa ariko hakaba n’ibindi byumba 74 bizubakwa muri gahunda Leta y’u Rwanda izaterwamo inkunga na Banki y’Isi.”
Sebutege avuga ko nta bushobozi buhari bwo kubakira rimwe ibyumba by’amashuri bikenewe byose bityo bizajya bikorwa gahoro gahoro.
Ati “Muri rusange mu Karere ka Huye hakenewe ibyumba bisaga 400 kugira ngo ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikemuke, tuzagenda tubyubaka uko ubushobozi bubonetse.”
Yasobanuye ko gahunda yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri izajya ijyana no kuvugurura ibishaje.
Ibyo byumba bizubakwa mu byiciro bitatu haherewe ku bigo by’amashuri bifite ubutaka bwo kubakaho. Ibidafite ubutaka bizabanza gushakirwa aho kubaka.
Sebutege avuga kandi ko hari gahunda ko mu Mijyi yunganira Kigali bagiye gutangira kubaka amashuri y’amagorofa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibibanza bito bihari.
Bamwe mu barezi bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gafumba mu Murenge wa Rusatira bagaragaza ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gituma batigisha neza kuko hari ubwo abana bicara ku ntebe imwe ari batandatu.
Haba ubwo bamwe mu bana bahitamo kwicara hasi bitewe n’uko babangamiwe no kubyigana na bagenzi babo.
Icyo kibazo gituma bamwe mu bana basiba ishuri kuko biga babangamiwe.
Umwe mu barezi ati “Iyo barambuye igitabo kigapfuka icya mugenzi we barabipfa ukabona bari kurwana ukajya gukiza. Birashoboka ko hari uvuga ati ‘runaka yankubise kubera ko twarimo tubyigana’ sinsubirayo kubera ko andusha imbaraga ejo yakongera akankubita”
Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kigaragara no ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira mu Murenge wa Huye aho abanyeshuri bicara ku ntebe imwe ari batanu.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko naho hatekerejweho.
Ati “Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzubakayo ibyumba umunani kandi mu buryo bw’igorofa; n’ahandi hose bishoboka turifuza ko byakemuka.”
Avuga ko bihaye umuhigo ko mu myaka itatu ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kizaba cyakemutse.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari mu Karere ka Huye hubatswe ibyumba by’amashuri 55.


















TANGA IGITEKEREZO