00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hamaze kumenyekana imiryango irenga 7000 ikeneye imfashanyo kubera COVID-19

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 April 2020 saa 09:55
Yasuwe :

Mu Karere ka Huye hamaze kumenyekana imiryango irenga ibihumbi birindwi ikeneye ibiribwa muri ibi bihe kuko yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye imirimo yakorwaga na bamwe mu bayigize ihagarara.

Byatangajwe n’Umukozi ushinzwe Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Léo Pierre, ubwo bakiraga inkunga y’ibiribwa yatanzwe n’uruganda rwenga inzoga mu bitoki Gisagara Agro Business Industries Limited, GABI.

Urwo ruganda rwatanze inkunga ingana na toni esheshatu z’ibiribwa birimo ibishyimbo, ifu ya kawunga n’umuceri mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Hatanzwe toni imwe n’igice ya buri bwoko bw’ibiribwa.

Umuyobozi wa GABI, Munyampundu Célestin, yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutanga iyo nkunga y’ibiribwa kuko bari bamaze kubona ko hari abaturage badafite ibyo kurya muri iki gihe kubera ko imirimo bakoraga yahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Ati “Mu bahagaritse imirimo hari abakiliya bacu kandi ni abafatanyabikorwa bakomeye, twiyemeza kugira icyo dukora. Ni umusanzu w’uruganda muri ibi bihe kugira ngo dukomeze gufatanya kwirinda iki cyorezo.”

Kayitare Léo Pierre yavuze ko iyo nkunga igiye gufasha abaturage bo mu Mujyi wa Huye mu mibereho kuko hari benshi baryaga ari uko bavuye gukora akazi ka buri munsi.

Ati “Muri buri murenge abantu barahari, ni imiryango irenga ibihumbi birindwi ndetse n’abayigize na bo turabazi.”

Kayitare yavuze ko mu midugudu bakireba abantu bafite ibibazo by’ibiribwa kugira ngo bose bazafashwe ntawe usigaye.

Kimwe n’ahandi, ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus biranakorwa no mu tundi turere tw’amajyepfo y’igihugu.

Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru, Nsengiyumva Innocent, yavuze ko nubwo ari mu karere k’icyaro hari imiryango irenga 300 abayigize bafite ibikorwa byahagaze kubera COVID-19 bityo inkunga yatanzwe igiye kubunganira.

Ati “Ibi biribwa biratwunganira ku bindi twari dufite dufasha abagizweho ingaruka na COVID-19 kuko bakoraga imirimo yabahaga amafaranga buri munsi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yashimye uruganda GABI Ltd ku gikorwa cy’urukundo rwakoze avuga ko n’ubusanzwe rugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Yasabye abahabwa imfashanyo kuyifata neza kandi bagakomeza imirimo y’ubuhinzi kuko hari benshi batuye mu gice cy’icyaro.

Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 yibutsa ko nibakomeza kwitwararika ari byo bizatuma bagitsinda bityo imirimo yabo igasubukurwa.

Kugeza ubu hirya no hino mu midugudu abaturage bishoboye bari kwegeranya inkunga bagafasha abaturanyi babo kugira ngo hatagira uwicwa n’inzara kuko umurimo wari umutunze wahagaze.

Bimwe mu biribwa bigiye guhabwa abaturage bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe bafite imirimo yahagaze kubera COVID 19
Hatanzwe na toni imwe n'igice y'ibishyimbo mu kugoboka abaturage bagizweho ingaruka na COVID 19
Hanatanzwe umuceri ungana na toni n'igice
Ibiribwa byose byatanzwe bingana na toni esheshatu birimo umuceri, ibishyimbo n'ifu
Mu biribwa byatanzwe harimo toni imwe n'igice y'ifu ya kawunga
Umukozi ushinzwe Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Léo Pierre, yavuze ko inkunga yatanzwe izafasha abaturage mu mibereho
Umuyobozi wa GABI, Munyampundu Célestin, yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutanga iyo nkunga y’ibiribwa hagamijwe kugoboka abaturage badafite ibyo kurya muri ibi bihe
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yashimye uruganda GABI Ltd ku gikorwa cy’urukundo rwakoze
Uruganda rwenga inzoga mu bitoki Gisagara Agro Business Industries Limited GABI rukorera mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages