Byatangajwe n’Umukozi ushinzwe Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Léo Pierre, ubwo bakiraga inkunga y’ibiribwa yatanzwe n’uruganda rwenga inzoga mu bitoki Gisagara Agro Business Industries Limited, GABI.
Urwo ruganda rwatanze inkunga ingana na toni esheshatu z’ibiribwa birimo ibishyimbo, ifu ya kawunga n’umuceri mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Hatanzwe toni imwe n’igice ya buri bwoko bw’ibiribwa.
Umuyobozi wa GABI, Munyampundu Célestin, yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutanga iyo nkunga y’ibiribwa kuko bari bamaze kubona ko hari abaturage badafite ibyo kurya muri iki gihe kubera ko imirimo bakoraga yahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Ati “Mu bahagaritse imirimo hari abakiliya bacu kandi ni abafatanyabikorwa bakomeye, twiyemeza kugira icyo dukora. Ni umusanzu w’uruganda muri ibi bihe kugira ngo dukomeze gufatanya kwirinda iki cyorezo.”
Kayitare Léo Pierre yavuze ko iyo nkunga igiye gufasha abaturage bo mu Mujyi wa Huye mu mibereho kuko hari benshi baryaga ari uko bavuye gukora akazi ka buri munsi.
Ati “Muri buri murenge abantu barahari, ni imiryango irenga ibihumbi birindwi ndetse n’abayigize na bo turabazi.”
Kayitare yavuze ko mu midugudu bakireba abantu bafite ibibazo by’ibiribwa kugira ngo bose bazafashwe ntawe usigaye.
Kimwe n’ahandi, ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus biranakorwa no mu tundi turere tw’amajyepfo y’igihugu.
Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru, Nsengiyumva Innocent, yavuze ko nubwo ari mu karere k’icyaro hari imiryango irenga 300 abayigize bafite ibikorwa byahagaze kubera COVID-19 bityo inkunga yatanzwe igiye kubunganira.
Ati “Ibi biribwa biratwunganira ku bindi twari dufite dufasha abagizweho ingaruka na COVID-19 kuko bakoraga imirimo yabahaga amafaranga buri munsi.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yashimye uruganda GABI Ltd ku gikorwa cy’urukundo rwakoze avuga ko n’ubusanzwe rugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Yasabye abahabwa imfashanyo kuyifata neza kandi bagakomeza imirimo y’ubuhinzi kuko hari benshi batuye mu gice cy’icyaro.
Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 yibutsa ko nibakomeza kwitwararika ari byo bizatuma bagitsinda bityo imirimo yabo igasubukurwa.
Kugeza ubu hirya no hino mu midugudu abaturage bishoboye bari kwegeranya inkunga bagafasha abaturanyi babo kugira ngo hatagira uwicwa n’inzara kuko umurimo wari umutunze wahagaze.



















TANGA IGITEKEREZO