Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021 ubwo abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse bahuriye hamwe mu matsinda, bahabwaga ibiganiro ku ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.
Ibyo biganiro byatanzwe na Association Modeste et Innocent, AMI, muri gahunda yayo yo guha ikaza abafungiwe Jenoside basoje ibihano kugira ngo babafashe kwisanga muri sosiyete no kubana neza n’abo basanze mu Muryango Nyarwanda.
Uwimana Marcelle warokotse Jenoside yavuze ko yashatse guha imbabazi umugabo wamusahuriye imitungo, ariko akaba atinya kujya mu ruhame kuko agifite ipfunwe ry’ibyaha yakoze.
Ati “Inkiko Gacaca zategetse ko agomba kunyishyura amafaranga ibihumbi 130 Frw. Amaze gufungurwa nabonye ubuzima abayemo numva ngomba kumubabarira ndanamwegera ndabimubwira ariko aracyafite ipfunwe ryo kujya mu bandi.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo abanye neza nawe, abona agifite ubwoba n’ipfunwe ryo kujya mu bandi kubera ibyaha bya Jenoside yakoze, bityo akwiye kwegerwa akaganirizwa kugira ngo abohoke.
Ati “Ni ipfunwe kuko iteka ahora afite ubwoba ngo wenda bashobora kongera kumufunga. Kugira ngo abohoke bisaba kumwigisha nk’uko batwigishije.”
Mutezintare Jean Bosco wakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaza no kurangiza ibihano bye, yavuze ko nyuma yo gufungurwa yari afite ubwoba bwo kwegera abo yahemukiye.
Mu biganiro byatanzwe na AMI, Mutezintare yahagurutse asaba imbabazi uwo yasahuye imitungo avuga uko yasambuye inzu ye atwara amategura. Byageze hagati afatwa n’ikiniga ararira yicuza icyaha yakoze.
Nyuma yaho yabwiye IGIHE ko kuba ataramwegereye mbere akimara gufungurwa ngo amusabe imbabazi yabitewe no kugira ubwoba n’ipfunwe.
Ati “Nari naramubuze ariko nari mfite n’ubwoba bwo kumwegera. Uyu munsi rero namubonye turi mu biganiro numva umutima uri kunsunikira kumusaba imbabazi. Nazimusabye arambwira ngo nzamusange tuganire kuko yambabariye kera. Ndumva nabohotse ku mutima kandi ngiye kubikora musange mu rugo tuganire.”
Abamaze guhana imbabazi babanye mu mahoro
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze batanze ubuhamya bavuga ko basigaye babana neza mu mahoro nyuma yo guhurizwa hamwe mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge no gukorera hamwe ibikorwa by’iterambere.
Mukangamije Liberatha yavuze ko yahaye imbabazi Ngenzi Joseph akimara gufungurwa none babanye neza.
Ati “Byaranshimishije cyane kuko akimara gufungurwa yagiye aza kunsura tukaganira ambwira iby’imitungo yanjye yangije, ambwira ko nta bushobozi afite, ndamubwira nti ‘nta kibazo icya ngombwa ni uko tubana mu mahoro’. Agenda ankorera ibintu byiza kuko mfite intege nke, akajya anshungira imitungo irimo ishyamba kuko bari batangiye kuyiba.”
Ngenzi Joseph na we yavuze ko kuba yarahawe imbabazi byamufashije kuruhuka ku mutima no kubaho atuje.
Ati “Nafunzwe imyaka 21, nkimara gufungurwa mpita mwegera njya kumusaba imbabazi kuko muri gereza baduhaga ibiganiro byo kuzabana neza n’abandi igihe dufunguwe. Kuba yarambabariye byanteye gutuza no kubana nawe neza mu mahoro.”
Umukozi muri AMI, Ndahiro Joseph, yavuze ko bakora ibikorwa byo guha ikaze abagororwa bafungiwe icyaha cya Jenoside no kubafasha kuyoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu Karere ka Huye bakorera mu mirenge ya Huye, Ngoma, Mbazi na Mukura aho muri buri umwe bahafite itsinda ry’abantu 40 barimo abakoze Jenoside n’abayirokotse.
Ati “Nyuma y’imyaka irenga 20 bafunzwe bari kugororwa, iyo bagarutse muri sosiyete basanga hari byinshi byahindutse, turongera tukabafasha kubakira ndetse tukabafasha no mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge n’abo bahemukiye basanze nanone mu muryango nyarwanda.”
Yavuze ko iyo bafunguwe hari abaza bafite ipfunwe n’ubwoba bw’uko bazibona muri sosiyete ariko babafasha kugira ngo bongere kubana neza n’abo basanze.
Nyuma y’uko ibiganiro bihuza abarokotse Jenoside n’abayikoze bitangijwe na AMI, abafunguwe barenga 100 bo mu mirenge ine yo mu Karere ka Huye bamaze gusaba imbabazi abo bahemukiye barazihabwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!