Mu Kabari kari mu Mudugudu wa Rwankusi mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya, habereye imvururu zikomoka ku businzi, bituma umugabo witwa Izabayo Anselme ahicirwa abandi barakomereka barimo umwe urembeye mu rugo.
Amakuru avuga ko imvururu zabereye muri ako kabari zashyamiranyije abaturage bo ku musozi wa Mara mu Murenge wa Ruhashya n’abo ku musozi Musasu mu Murenge wa Rusatira.
Ubuyobozi buvuga ko iby’izo mvururu bwabimenye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 ariko zabaye mu cyumweru gishize tariki ya 11 Ugushyingo 2020.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ayo makuru bayamenye batinze ariko batangiye kuyakurikirana no gushakisha abakekwaho gukora ibyaha.
Yavuze ko nyiri ako kabari ari we ukekwaho gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu.
Yagize ati “Ni byo hari akabari ko mu Kagari ka Mara kabereyemo urugomo biviramo umuntu umwe kwitaba Imana; kuri ubu nyir’akabari arimo gushakishwa kugira ngo akurikiranyweho icyo cyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo umuntu urupfu.”
Yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu byaha ndetse yihanangiriza abafungura utubari muri ibi bihe bya Coronavirus kandi tubujijwe.
Ati “Turabasaba kwirinda, hanyuma igisigaye ubwo amakuru yamenyekanye, ntabwo yamenyekaniye igihe ariko inzego zishinzwe ubugenzacyaha ziri kubikurikirana kugira ngo uwo muntu akurikiranywe.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhashya ahabereye izo mvururu babwiye IGIHE ko hakunze kugaragara inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, ku buryo iyo abantu bazinyoye basinda bagakora urugomo n’ibindi byaha birimo ubujura.
Basabye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubafasha guca izo nzoga ndetse no guhana by’intangarugero abazicuruza.
Ubuyobozi bwasabye abaturage ubufatanye muri byose ariko cyane cyane bakajya bihutira gutanga amakuru vuba igihe cyose babonye hari ibishobora kubahungabanyiriza umudendezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!