00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hatahuwe umurambo w’umumotari umanitse mu mugozi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 13 March 2015 saa 03:31
Yasuwe :

Umurambo wa Emmanuel Nkurunziza wakoraga ubumotari, bivugwa ko akomoka mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, watahuwe umanitse mu mugozi mu nzu yari asanzwe acumbitsemo mu Mudugudu wa Akakanyamanza, Akagari ka Rango B, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye.

Umurambo we watahuwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Werurwe 2015 nyuma y’icyumweru kimwe muri uyu Murenge wa Tumba hatahuwe umurambo w’umugore wajugunwe mu bwiherero. Abaturanyi be baketse ko yaba yiyahuye cyane ko bari bamaze iminsi ine batamuca iryera kandi yarigeze kubabwira ku bibazoo afite.

Uyu mu motari bivugwa ko yari amaze imyaka igera muri ibiri aba mu nzu yasanzwemo amanitse, ari na ho yakoraga ataha nyuma yo gutwara abagenzi kuri moto.

Umurambo we wasanzwe mu mugozi

Amakuru y’uko uyu mumotari ashobora kuba yiyahuye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bamwe mu baturanyi be bemeza ko bamaze iminsi igera kuri ine batamuca iryera, bagakekaga ko yaba yaragiye gusura abantu.

Gusa abaturanyi be baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba yiyahuye bitabatunguye, kuko yahoranaga igisa n’ubwigunge, bikagaragara ko afite ibibazo, hakaba ubwo amaze iminsi igera kuri 5 yikingiranye mu nzu batamubona, nyumabakabona rasohotse.

Umwe mu baturanyi be avuga ko kwiyahura yaba yarabitewe n’ibibazo byo mu muryango akomokamo, kuko ngo hari ubwo yageze kubaganiriza avuga ko nyina umubyara yamuhemukiye, ku “buryo yumva yanamwica.”

Umuturanyi we yagize ati “Twigeze kuganira atubwira ko afite ibibazo yatewe na Nyina umubyara , kuburyo hari nubwo yavuze ngo amubonye yamwica."

Undi yongeyeho ko uyu mugabo bivugwa ko asize abana batatu yabyaye ku bagore babiri, hari ubwo yahuraga n’ibibazo byo mu mutwe akabyuka mu gicuku agatera amabuye ku nzu z’abaturage yivugisha amagambo aterekeranye.

Ati “Sinzi ibintu byamukoreshaga, ku buryo hari ubwo yabyukaga mu gicuku yataye umutwe, agafata amabuye gatera ku nzu z’abantu, mu gitondo ukabona yabaye muzima nta kibazo afite.”

Bakomeza bavuga ko Nkurunziza yari amaze igihe atagitwara Moto yari aherutse kuyigurisha, avuga ko amafaranga agiye kuyakemuza ibibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa, yemeje ko amakuru bafite ari uko yiyahuye abitewe n’ibibazo byo mu muryango we, ariko bagiye gukora iperereza bakamenya neza icyamuhitanye.

Abaturanyi batunguwe no gusanga uyu mugabo mu kagozi

Ati "Ibimenyetso twabonye byagaragaje ko yiyahuye yarabanje kubitegura kandi n’amagambo twabwiwe n’abaturanyi ndetse na bo mu muryango we agaragaza yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Turacyakora iperereza ngo tumenye ukuri nyako ku rupfu rwe."

Uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bagiye kongera ingufu mu kwigisha abaturage kureka kwihererana ibibazo byabo, no gutanga amakuru y’abaturanyi babo hakiri kare imfu nk’izi zigakumirwa.

Uru rupfu rubaye nyuma y’iminsi mike muri aka kagari hatahuwe umurambo w’umugore wari wajugunywe mu bwiherero, ndetse n’undi mugore nawe wasanzwe mu nzu yashizemo umwuka mu mwaka ushize.

Ubuyobozi buvuga ko bitewe n’imiterere y’uyu murenge n’abawutuyemo, hagaragara uduce tubamo abakora uburaya, kandi hakagaragara n’abanywa ibyobyabwenge bishobora kuba intandaro y’imfu za hato na hato.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages