00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hatangiye kubakwa isoko rya Rango rizatwara arenga miliyali 1 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 March 2022 saa 07:48
Yasuwe :

Mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane hatangijwe imirimo yo kubaka isoko rya Rango mu buryo bwa kijyambere rizatwara miliyari imwe na miliyoni 300 Frw.

Ni isoko riri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Huye na Rango Investment Group (RIG) igizwe n’abashoramari icyenda biyemeje guhuza imbaraga, rizakorerwamo n’abacuruzi bari hagati ya 450 na 500 rikaba rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye.

Visi Perezida wa RIG, Ndekezi Eugène, yavuze ko bateganya ko rizaba ryuzuye mu gihe cy’umwaka umwe kandi rizatangirwamo na serivise zitandukanye zirimo n’aho ababyeyi basiga abana.

Yagize ati “Duteganya ko hazaba irerero abagore bazajya basigamo abana kugira ngo babashe gucuruza neza ndetse n’igihe cyo konsa babone aho konkereza hafite umutekano. Turateganya ko rizaba ari isoko rijyanye n’igihe tugezemo”

Hateganyijwe n’ahazakorera ibigo by’imari ku buryo abacuruzi bazajya babona serivise zabyo hafi.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye basanzwe barema isoko rya Rango bavuze ko bishimiye ko bazajya bahahira ahantu heza kuko isoko ryari rihasanzwe ryari ritakijyanye n’igihe.

Kalisa Abdallah ati “Mu ryasenywe twaranyagirwaga, abaricururizamo ugasanga ibicuruzwa byabo byangiritse, natwe ntitwisanzure.”

Bishimiye kandi ko bagiye kubakirwa igikorwa remezo kijyanye n’igihe, bityo agace ka Rango kakaba kagiye gutera imbere kurushaho.

Ikindi bishimiye ni uko abiganjemo urubyiruko bazabona akazi mu bikorwa byo kubaka iryo soko.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko iryo soko ari igisubizo ku baturage bakunze kurisaba, ashimira RIG ku bufatanye bagiranye ngo ritangire kubakwa.

Ati “Inshuro zitandukanye abaturage bagiye bagaragaza ko iri soko ryari rishaje ari na ritoya. Muribuka ko mu gihe cya Covid-19 twagiye twifashisha imbuga yo hanze y’isoko ndetse n’ikibuga cy’ishuri abanyeshuri bataratangira. Iri soko ryari rikenewe.”

Hasobanuwe ko muri iryo soko rishya hazashyirwamo n’ahagenewe kubika imboga n’imbuto kugira ngo zitangirika.

Hateganyijwe n'ahazakorera ibigo by'imari ku buryo abacuruzi bazajya babona serivisi zabyo hafi
Igishushanyo mbonera cyerekana ko ari isoko rizaba rijyanye n'igihe
Ni isoko riri kubakwa ku bufatanye bw'akarere ka Huye na Rango Investment Group igizwe n'abashoramari icyenda biyemeje guhuza imbaraga
Ni isoko rizakorerwamo n'abacuruzi bari hagati ya 450 na 500 rigizwe n'inyubako eshatu zigerekeranye
Sebutege Ange yatangije imirimo yo kubaka iri soko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages