Ni umuyoboro wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Huye katanze miliyoni 138 Frw n’Umuryango Mpuzamahanga World Vision Rwanda watanze miliyoni 205 Frw.

Wubatswe mu Kagari ka Rugango mu Murenge wa Mbazi; uhuriza hamwe amasoko abiri ukaba ufite amavomero 19 (agera kuri 15 ari mu Murenge wa Mbazi naho ane ari mu wa Sovu).

Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe guhuza gahunda z’ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakora mu mazi isuku n’isukura, Nteziyaremye Fidèle, yavuze ko uwo muyoboro ari igikorwa remezo gikomeye kandi bitanga icyizere ko bazagera ku ntego biyemeje yo kugeza amazi meza ku baturage bose.

Ati “Ni igikorwa cyo kwishimira tukaba tuvuga ko intego twiyemeje ku bufatanye n’abafatanyabikorwa zizagenda zigerwaho uko dushyira mu bikorwa igenamigambi twafashe.”

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rugango bavuze ko bishimiye ayo mazi kuko agiye kubafasha kongera isuku muri byose.

Nzabamwita Velonique ati “Ndi umukecuru sinabashaga kujya kuvoma mu kabande ariko ubu batuzaniye amazi; azamfasha kugira isuku ku myenda no kunywa amazi meza. Nakarabaga gatatu mu cyumweru ariko nzajya nkaraba buri munsi.”

Ahorukomeye Ildephonse we yavuze ko amazi bahawe bazayafata neza kuko abafitiye akamaro.

Ati “Dufite ubuzima bwiza twabonye amazi meza afite isuku. Tuzarinda ko hari umuntu waza ashaka kuyangiza haba mu gukomeretsa impombo cyangwa kwica ivomo.”

Umuyobozi w’ibikorwa muri World Vision Rwanda, Sentozi Ananias, yavuze ko biyemeje ko mu myaka itanu bazaba batanze amazi meza ku baturage bagera kuri miliyoni imwe.

Ati “Twiyemeje gufatanya na Leta kugeza ku baturage ibikorwa by’isuku n’isukura aho duteganya ko mu myaka itanu iri imbere tuzaba duhaye amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura abagera kuri miliyoni imwe y’Abanyarwanda.”

Sentozi yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 bakoze imishinga ibasha guha amazi meza abaturage bagera ku bihumbi 179. Umwaka utaha wa 2020 bateganya guha abagera ku bihumbi 300.

Leta y’u Rwanda yihaye umuhigo ko mu 2024 buri munyarwanda wese azaba afite amazi meza mu rugo n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

Ikigega gifata amazi y'uwo muyoboro w'amazi
Ikigega gifata amazi y'uwo muyoboro w'amazi
Umuyobozi w’ibikorwa muri World Vision Rwanda, Sentozi Ananias
Umuyobozi w’ibikorwa muri World Vision Rwanda, Sentozi Ananias
Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe guhuza gahunda z’ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakora mu mazi isuku n’isukura, Nteziyaremye Fidèle
Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe guhuza gahunda z’ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakora mu mazi isuku n’isukura, Nteziyaremye Fidèle

[email protected]