Ni uruganda rwubatswe ku nkunga ya Repubulika ya Korea. Rwubatse ku buso bwa m2 1200 mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye mu gice cyahariwe inganda.
Rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 ku munsi z’ibiryo bigenewe inka, inkoko n’ingurube, na toni enye z’ibigaburirwa amafi. Kuri ubu rukoresha abakozi 27 bahoraho n’abandi benshi bajya gukora iyo bakenewe.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe urwo ruganda by’umwihariko, Nyirishema Felix, yavuze ko rufite ubushobozi bwo guhaza aborozi bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ati “Twangiye dukorana n’aborozi bo muri Huye na Muhanga kuko tuhafite isoko no mu Ruhango na za Gisagara n’ahandi ariko muri ino minsi hano hafi y’uruganda havutse aborozi benshi baza gutwara ibiryo umunsi ku wundi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage kuzarubyaza umusaruro.
Ati “Nturuzababere gusa nk’igishushanyo, oya, ni uruganda rwubatswe ngo rubafashe guteza imbere ubworozi bwiza hagamijwe kurwanya ubukene no kurwanya imirire mibi.”
Musabyimana yakomeje abibutsa ko urwo ruganda ruzabafasha no kubona amafaranga kuko bazajya bahagemura umusaruro w’ibyo bajeje rukeneye birimo ibigori, soya n’ifu y’imyumbati.
Ati “Ibyo biryo by’amatungo bakora ntabwo babikura mu byo bahinze, babigura n’abahinzi baturiye urwo ruganda; Ni isoko mubonye hafi yanyu.”
Ambasaderi wa Korea y'Epfo mu Rwanda, Kim Eung-joong, yavuze ko yizeye ko ruzagira uruhare mu iterambere ry’abaturage, by’umwihariko abasaba kwita ku mirire myiza yabo.
Ati “Ndizera ko uru ruganda ruzaba inkingi ikomeye mu kongera ubukungu bwanyu; ku meza yanyu hajye baboneka amagi menshi, amata n’inyama kugira ngo mwirinde imirire mibi.”
Bamwe mu bahinzi n’aborozi bitabiriye itahwa ry’urwo ruganda bishimiye ko rwazanywe hafi yabo kandi barwitezeho umusaruro ubateza imbere.
Ndagijimana Emmanuel ati “Turabyishimiye kuko ruje kuduteza imbere, bamwe muri twe batangiye guhabwa akazi. Ikindi tuzajya tuhagura ibiryo tugaburira amatungo yacu aduhe umusaruro mwinshi.”
Imirimo yo kurwubaka yatangiye muri Mutarama 2016 isozwa muri Nyakanga 2017 ruhita rutangira gukora ibiryo by’amatungo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ifite intego y’uko muri buri Ntara hazubakwa uruganda rw’ibiryo by’amatungo kandi ahenshi zimaze kuhagezwa.




















Ibitekerezo 0