00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Herekanywe film ivuga ku bugome bwakorewe abagore muri Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 April 2017 saa 11:51
Yasuwe :

Léopord Gasigwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekanye film mbarankuru (film documentary), ivuga uburyo abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gutanga ubutumwa no kwerakana ukuri nyako kuko hari ababihakana bagamije kuyipfobya.

Ni film igaragaramo abatangabuhamya barimo abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside na bamwe mu bakoze icyo cyaha batanga ubuhamya bw’uko babikoze, aho babikoreye n’icyabaga cyabibateye.

Iyo film yitwa ‘Miracle and Family’ bishatse kuvuga ngo ‘Igitangaza n’Umuryango’, ifite iminota 46 ikaba yerekanywe bwa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Léopord Gasigwa wayikoze avuga ko yahisemo kuyikora agamije kwerekana ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza uburemere n’ubugome yakoranywe no guhangana n’abashaka kuyihakana no kuyipfobya.

Ati “Iyi film nayikoze ngamije kugaragaza uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ukuri ku byabaye kuko hari ababihakana bagamije gupfobya. Ni film ya gatatu nkoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; impamvu ya mbere ituma nzikora ni uko ndi umwe mu barokotse Jenoside, kugira ngo nkorere ubuvugizi abazize Jenoside, kuko bo ntibabonye uburyo bavuga ibibabayeho, nibi ngibi tugira amarangamutima tukarira bo ntabyo bagiraga. Ikindi mba ngamije ni ugutanga ubutumwa.”

Gasigwa avuga ko yahisemo ko iyo film yarekanwa bwa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (ahari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi), kuko icyo cyaha cyo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu cyahakorewe.

Ati “Mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hano icyo cyaha cyarahakorewe, nifuje ko abanyeshuri biga hano n’abarezi baharerera muri iki gihe, bamenya amateka ya Kaminuza, uko bakuru babo bababanjirije babayeho muri ayo mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bizabafasha kumenya aho bari n’ibyahabaye muri icyo gihe kitari kitworoheye.”

Bimwe mu bigaragara muri film mbarankuru

Iyi film yakoze ku mutima ya benshi mu bayirebye, igaragaramo abagore n’abakobwa batanga ubuhamya bw’uko bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bugome bakorerwaga ndetse n’uko bamwe bayirokotse.

Igaragaramo kandi bamwe mu bakoze icyo cyaha cyo gufata ku ngufu, aho basobanura uburyo babikoraga, bakerekana aho babikoreye ndetse naho bajugunyaga abo bamaze gufata ku ngufu nyuma yo kubica.

Mu buhamya butangwa na bamwe mu bakoze Jenoside, bagaragaza uko bafataga abakobwa n’abagore bakabashyira ingabo z’Igihugu z’icyo gihe nabo bakabafata ku ngufu barangiza bakabica.

Bimwe mu bice byayo bigaragaza aho abagore n’abakobwa basambanyirizwaga, harimo mu byumba bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku bitaro bya CHUB, nyuma bakabajyana ku bitaro bya Kabutare ari naho babiciraga bakabajugunya mu byobo byari byarahacukuwe, barangiza bakamenamo imiti ibatwika mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Iyo film kandi yerekana uko bamwe mu bafashwe ku ngufu muri Jenoside bakiriho biyubatse nyuma y’ibyo bihe bitoroshye banyuzemo n’uko abakoze icyo cyaha bavuga ko bicujije bagasaba imbabazi bavuga ko babiterwaga n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Ernestus Iragena, yavuze ko iyo film ikwiye kubera isomo abantu bose, by’umwihariko urubyiruko, kuko abari rwo mu gihe cya Jenoside bakoresheje imbaraga zabo mu gusenya igihugu, akabasaba ko kuzikoresha mu kucyubaka no kukirinda.

Ati “Nitwe mbaraga z’Igihugu, nitwe tugomba kucyubaka no kukirinda, izo mbaraga dufite ntitugomba kuzipfusha ubusa, hari abazipfushije ubusa ni nazo ngaruka turi guhura nazo aka kanya.”

Hari izindi film mbarankuru ebyiri Léopord Gasigwa yakoze mbere zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iya mbere yitwa ‘Izingiro ry’amahoro’ igaragaramo ibice bitatu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, iya kabiri yayise ‘Ikibyimba cy’ukuri yerekana isano Kiliziya Gatolika ifitanye n’abayo bakoze Jenoside.

Léopord Gasigwa wakoze film ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages