00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hubatswe ikigo gisubiza impembero ubuzima bw’abazahajwe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 28 January 2015 saa 08:59
Yasuwe :

Ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu na Minisiteri y’Ubuzima, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, mu minsi micye mu karere ka Huye haratangizwa ikigo “Isange Rehabilitation Center”, kizajya gisubiza impembero ubuzima bw’abazahajwe n’ibiyobyabwenge.
Iki kigo cyitezweho gucogoza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kikaba kije nyuma y’aho bigaragariye ko kokamwa n’ibiyobyabwenge ari uburwayi mu bundi.
Kuri uyu wa mbere taliki ya (…)

Ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu na Minisiteri y’Ubuzima, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, mu minsi micye mu karere ka Huye haratangizwa ikigo “Isange Rehabilitation Center”, kizajya gisubiza impembero ubuzima bw’abazahajwe n’ibiyobyabwenge.

Iki kigo cyitezweho gucogoza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kikaba kije nyuma y’aho bigaragariye ko kokamwa n’ibiyobyabwenge ari uburwayi mu bundi.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Mutarama 2015, ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwunguranye ibitekerezo na Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, basura n’ibice butandukanye by’iki kigo, aho bemeje ko mu munsi micye kizafungura imiryango, kigatangira gutanga serivisi.

Umuhuzabikorwa w’ibigo bizwi nka “Isange One Stop Center” mu Rwanda, bisanzwe bitanga ubufasha ku bahuye n’ihohotera, ACP Dr.Wilson Rubanzana, avuga ko batekereje gushyiraho iki kigo kubera ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, kuko Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu bitera ihohoterwa.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari imwe mu mpamvu y’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana. Kandi uwazahajwe n’ibiyobyabwenge ni nk’umurwayi. Bityo nk’uko twari dusanzwe dufite ISANGE yita ku bahohotewe, tumaze kubona ko igituma iryo hohoterwa riba ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, iki kigo twatekereje kugishyiraho nk’imwe mu ngamba zo kurwanya ihohoterwa”.

Bamwe mu bafata ibiyobyabwenge ndetse n’ababana n’ababifata baganiriye na IGIHE.com, bemeza ko uwabaye imbata yabyo, aba ameze nk’umurwayi kubivaho bisa n’ingorabahizi.

Umwe ati “nkanjye maze imyaka irenga 15 ninywera nyirantare, ngomba kuyinywa kugira ngo mbone ibitotsi, iyo nayibuze sinsinzira.”

Undi ati "mfite umugabo iyo yanyoye ibyo bitabi n’inzoga aba yagagaye, amara nk’icyumweru ari mu buriri ntacyo abasha gukora, abarokore baramusengeye yanga kubivaho”.

N’ubwo Polisi y’igihugu n’izi Minisiteri bafatanyije, badatanga italiki nyayo iki kigo kizafunguriraho imiryango, Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, nyuma yo gushimangira impamvu nyamukuru y’ishyirwaho ry’iki kigo n’akamaro kacyo, aratanga icyizere ko mu gihe gito kizaba cyatangiye gutanga serivisi.

Ati “Akazi k’inyubako karangiye, ibikoresho nabyo biri mu nzira, ubu tuvugana aba dogiteri, abaganga n’abandi bazatanga serivise barahari ku buryo mu minsi ya vuba ikigo kiratangira gutanga serivise tukagitangiza no kumugaragaro.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butangaza ko iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 60 icyarimwe, kikaba cyanabacumbikira ari na ko kibaha serivisi zose z’ibanze mu buzima.

Usibye gutanga inama n’ubuvuzi ku babaye imbata z’ibiyobyabwenge, abagannye iki kigo bazajya babona n’umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri bakinr n’imikino itandukanye.

Ubusanzwe serivise za Isange zihabwa abakorewe ihohotera, aho bafashwa kubona ubuvuzi ku buntu n’izindi serivisi zifasha uwahohotewe.

Nubwo kugeza ubu serivise za “Isange” ziboneka mu bitaro bigera kuri 11 mu Rwanda, iki kigo cyigiye gufungura imiryango mu karere ka Huye cyo gifite umwihariko wo kuvura no gutanga inama ku bazahajwe n’ibiyobyabwenge, hagamijwe gucogoza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihoterwa riterwa na byo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages