Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda Ltd, Callixte Nyirindekwe, yabitangarije mu biganiro ubuyobozi bw’iyi banki bwagiranye n’abakiriya bayo bigamije gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zose abakiriya bahura nazo.
Byari mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi bahabwa no kubasobanurira ibijyanye na konti nshya ya “Kira Campaign” .
Yagize ati “Harimo kandi amahirwe yo gutombora ku muntu wafunguje konti ya “Kira Campaign”, buri cyumweru tuzajya dutanga miliyoni, tuzagera naho tuyarenza ku buryo byose hamwe bizagera muri miliyoni 15”.
Nyirindekwe yasobanuye ko abakiriya nibitabira iyi konti bazunguka ariko na banki ikabasha kugeza serivise zayo ku bantu benshi.
Abakiriya ba I&M Bank basabye ko hakongerwa amasaha yo kubakira kuko abenshi biganjemo abacuruzi kandi bakaba barangiza gucuruza mu masaha ya nimugoroba.
Callixte Nyirindekwe yavuze ko ibyifuzo by’abakiriya bavuga ko amasaha yo kubakira yakongerwa bigiye gusuzumwa.
Nyirindekwe ati “Nkuko twabisobanuye tugiye kureba ahakenewe ko amasaha yiyongera abe yakongerwa, ndetse n’izindi serivise bifuza turusheho kuzinoza”.
Bamwe mu bakiriya ba I&M Bank Rwanda Ltd mu Karere ka Huye bagaragaje ko icyifuzo cyabo cyo kongera amasaha bahererwaho serivise nicyubahirizwa bizarushaho kubafasha gutera imbere.
Banki y’ubucuruzi ya I&M Bank ikunze gusura amashami yayo aho bamwe mu bakozi bo ku cyicaro gikuru, bazenguruka hirya no hino mu gihugu, bakaganira n’abakiriya babo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ndetse no kurushaho kunoza serivisi bahabwa.
Mu karere ka Huye I&M Bank Rwanda Ltd ihafite abakiriya n’abanyamigabane bagera ku bihumbi 18.






Ibitekerezo 0