Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2020, nibwo Minisitiri Gatete ari kumwe n’abandi bayobozi basuye ibikorwa remezo bitandukanye mu Mujyi wa Huye birimo n’ahazubakwa ishuri ryigisha gukora drones no kuzitwara.
Minisitiri Gatete ati “Turahakorera igishushanyo mbonera cy’ibintu byinshi cyane, drones zikorerwa hano n’irindi koranabuhanga rishya, atari za zindi zitwara amaraso gusa ahubwo n’izikora akandi kazi gatandukanye. Ni cyo gishushanyo mbonera tugiye gukora cya hano ukuntu hazakoreshwa. Ariko ikintu cy’ibanze gikomeye ni ukugira ngo tuhazitire n’abaturage ntibongera wenda gushaka kuhakoresha noneho hakaba hafite umutekano.”
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko yateguye ibikenewe byose kugira ngo hubakwe ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha drones. Byatangajwe ko rizubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Biteganyijwe ko iryo shuri rizubakwa hafi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye rikazajya ryakira abanyeshuri 500 muri buri cyiciro. Biteganyijwe kuryubaka bizatwara agera kuri miliyari 6.2 Frw.
Rikazubakwa ku butaka bwa hegitari 29 kandi rizajya rikorerwamo ibikorwa birimo kuhageragereza drones, kwitoza kuzigurutsa ndetse n’ubushakashatsi.








Ibitekerezo 0