Muri icyo gikorwa hatanzwe inkunga y’amafaranga 175 500, yakusanyijwe n’abakora umwuga w’ubuvuzi muri CHUB izafasha umwana urwaye imbyiko kubona ubushobozi bwo kwivuza.
Uwo munsi mukuru wizihijwe ku Cyumweru, taliki ya 21 Gashyantare 2016, abarwayi bagenewe impano zitandukanye, bahabwa n’umwanya wo gutanga ibitekerezo byabafasha guhabwa serivise nziza z’ubuvuzi, bagaragaza n’ibyifuzo byabo.
Ni umunsi wabimburiwe n’igitambo cya misa yo gusabira abarwayi, hakurikiraho ibirori byafashije abarwayi kugira akanyamuneza no gususuruka, dore ko bamwe bagerageje no gucinya akadiho.
Umwe mu barwayi witwa Jean de Dieu Minani, yabwiye IGIHE ko umunsi nk’uwo ari ingirakamaro, kuko ubafasha kumva ko bitaweho kandi bakagarura icyizere cy’ubuzima bwiza.
Minani ati “Ndishimye n’abandi bose urabona ko bari kumwenyura, ubundi uburwayi buraryana, niyo mpamvu rimwe na rimwe umuntu yiheba ariko igikorwa nk’iki kidukora ku mutima tukumva ko turi kumwe n’abandi kandi batwitayeho."
Christophe Nsengimana nawe urwariye muri ibyo bitaro yagize ati “Uyu munsi wambereye mwiza, kuko uko nari nsanzwe nirirwa, aya masaha nabaga ndi gutengurwa, sinasohokaga hanze, ariko urabona ko nsa n’uworohewe kandi ndishimye”.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya yavuze ko umunsi nk’uwo ari n’umwanya ku bakora umwuga w’ubuvuzi, gusubiza amaso inyuma bakarebera hamwe uko bakomeza kunoza serivise batanga.
Dr. Sendegeya ati “Kubakora umwuga w’ubuvuzi, uyu munsi udufasha gutekereza tugasubiza amaso inyuma tukareba niba ibyo dushinzwe tubikora neza, bikadufasha gufata ingamba zituma turushaho kunoza serivise dutanga”.
Ibitaro bya CHUB byakira abarwayi baturuka mu bitaro 15 by’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi, washyizweho na Papa yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992, ukaba wizihizwa ku rwego rw’Isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare.



















TANGA IGITEKEREZO