Umuyobozi Mukuru w’ibyo Bitaro, Dr. Mfitumukiza Jerome, yabwiye IGIHE ko ibi bitaro bitakijyanye n’igihe, bikaba intandaro yo kudatanga serivisi zimwe na zimwe kubera ko hari n’ibikoresho bimwe batoroherwa gukoresha bitewe n’ubuto bw’inyubako bijyamo.
Dr Mfitumukiza yavuze ko bagejeje kuri Minisiteri y’Ubuzima ikibazo bafite cy’inyubako zishaje kandi zitakijyanye n’igihe, bigatuma abarwayi bahora binubira ko bavurirwa ahantu hatabanejeje kandi hafunganye, hakaba hagikenewe ubuvugizi kugira ngo bisanwe byihuse.
Yagize ati ’’Tugerageza gutanga serivisi zitandukanye, ariko kuzitangira ahantu hatanejeje biratubangamira. Akenshi inyubako za kera ntizateganyaga uburyo bw’ubwiherero mu nzu, ubu usanga abarwayi bajya mu bwiherero bazengurutse mu bitaro hose’’.
“Hari ukuntu inyubako z’ubuzima ziri kubakwa ubu usanga zifite ubukarabiro, ariko izi nyubako za kera ntabyo zigira. Kandi dukeneye ubukarabiro buhagije kugira ngo tugabanye indwara zandura kandi ziterwa n’umwanda’’.
Dr. Mfitumukiza,yakomeje avuga ko izi nyubako zishaje zibazitira mu gukoresha ibikoresho bigezweho muri iki gihe kubera ubuto bw’ibyumba cyangwa se imiryango yabyo.
Ati “Iyo urebye uko ubuvuzi buri gutera imbere n’ibikoresho bigezweho, hari igihe ubura n’umwanya icyo gikoresho wagishyiramo ngo ufashe umurwayi, ukabona ari hato, kubera igenamigambi ryakozwe mbere bazubaka ntibabitekerezeho’’.
Yavuze ko hari nk’imashini baba bafite zitanashobora kuba zakwinjira mu miryango imwe n’imwe y’ibi bitaro kubera bishaje.
Kuri ubu,ibi bitaro bya Kabutare byakira abarwayi bari hagati ya 120 na 180 bivuza bataha, ndetse n’abarwayi 236 bari mu bitaro; gusa ngo bijya bibaho ko hari abarara batavuwe cyangwa babuze ibitanda byo kuryamaho kubera ubuto bw’ibitaro ndetse n’ubuke bw’ibitanda.
Kugeza ubu ibi bitaro bifite abaganga 127, mu gihe bakeneye 160 kugira ngo babashe kuvura neza uko bikwiye.
Amateka y’ibi bitaro bya Kabutare ahera mu 1964, aho byatangiye ari ahantu ho gukorera imirimo yo kwigisha abigaga ubuvuzi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Leta rwa Butare, Indatwa n’Inkesha (GSOB) aho abahigaga basohokaga bitwa abafasha b’abaganga (Assistants Medicaux).
Bigeze mu 1984, byatangiye gukora nk’ibitaro by’Akarere, ndetse bigenda byongererwa inyubako n’ubwo na zo zitakijyanye n’igihe kubera ko icyo gihe imivurire yari itaratera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!