Kuva mu masaha ya mugitondo kuri iki cyumweru nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko bamwe mu banyeshuri bageze kuri iryo shuri bahezwa hanze babwirwa ko nta myanya yabo ihari.

Batunguwe n’ibyo bari kubwirwa kandi bafite amabaruwa ahabohereza bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga ahagana 17h00 z’umugoroba ubuyobozi bw’iryo shuri bwavuze ko bufite ubushobozi bwo kwakira abana 80 ariko hamaze kugera 126.

Umuyobozi wa ENDPK, Goreth Mukarubayiza, yavuze ko ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 80 ariko hamaze kuza abagera ku 126 kandi bakomeje kwiyongera.

Gusa uwo muyobozi ntiyifuje kuvugira ku byuma bifata amajwi ahubwo yabwiye umunyamakuru ko yabaza REB kuko ari yo yohereje abo banyeshuri.

Umwe mu babyeyi waje aherekeje umwana we yatakambiye ubuyobozi bw’ishuri asaba ko bamubabarira bakamwakira kuko yamaze kwishyura amafaranga y’ishuri kandi yaguze n’ibisabwa byose ariko baramutsembera.

Uwo mubyeyi yavuze ko atewe agahinda n’ibiri kuba ku mwana we kimwe n’abandi babwiwe ko nta myanya yabo ihari.

Ati “Birababaje kuba umwana agera ku ishuri yiteguye kwiga akabwirwa gutya, ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora ibi bintu bigakosorwa. Ubu namaze kwishyura byose nzi ko umwana aje kwiga none ngo musubirane mu rugo! Birababaje rwose.”

Ubwo umunyamakuru yageraga muri iryo shuri yahasanze Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yaje kureba iby’icyo kibazo.

Yavuze ko bafashe umwanzuro wo gucumbikira abana bose baza muri iryo shuri ariko abarenzeho bakazasubwizwa REB kuri uyu wa mbere ikabashakira ibindi bigo.

Yasabye kandi ko n’undi muyobozi w’ishuri uhura n’icyo kibazo cyo kohererezwa umubare urenze uwo ishuri ayoboye rifitiye ubushobozi kutagira umwana asubiza mu rugo nijoro.

Ati “Niyo mpamvu twaje hano kugira ngo dukurikirane ikibazo abana babacumbikire ariko ejo REB nayo idufashe gukemura ikibazo.”

Kankesha yakomeje avuga ko bumvikanye n’ubuyobozi bwa ENDPK ko bakira abana 120 abandi barengaho REB ikabashakira ibindi bigo bazigaho.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, mu butumwa bugufi (SMS) yoherereje IGIHE yavuze ko icyo kibazo bakimenye kandi babwiye ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’Akarere ka Huye kugikemura.

Yagize ati “Navuganya n’umuyobozi w’ishuri ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; twavuganye ko abana bakirwa. Twasabye akarere kubikurikina.”

Abajijwe igisubizo kirambye kuri icyo kibazo cy’abana bagera ku bigo by’amashuri bagasanga imyanya yuzuye kuko kibaye inshuro ziranze imwe, Dr Ndayambaje yavuze ko hari ibigiye gukorwa.

Ati “Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri 2018 bari benshi; biyongereyeho 7% ugereranyije n’abakoze muri 2017. Igisubizo ni ugukomeza kubaka ibyumba by’amashuri bishya bijyanye n’umuvuduko w’ubwiyongere w’abaturage.”

Yakomeje avuga ko ibyo bizajyana no kongera umubare w’abarimu n’ibikoresho bikenewe ariko bizakorwa uko amikoro azajya aboneka.

Dr Ndayambaje yavuze kandi ko bagiye no kujya bagenzura imibare itangwa n’uturere kuko haba ubwo irimo amakosa.

Bamwe mu banyeshuri bageze mu kigo ariko ntibazi neza niba basubizwa mu rugo bagashakirwa ahandi bazajya kwiga
Bamwe mu banyeshuri bageze mu kigo ariko ntibazi neza niba basubizwa mu rugo bagashakirwa ahandi bazajya kwiga
Hari abanyeshuri bari kwinjira bakabwirwa ko nta myanya yabo ihari
Hari abanyeshuri bari kwinjira bakabwirwa ko nta myanya yabo ihari
Ku marembo ya ENDPK  bamwe mu banyeshuri binjira mu kigo
Ku marembo ya ENDPK bamwe mu banyeshuri binjira mu kigo
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye aganira n'ubyobozi bw'ishuri rya ENDPK
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye aganira n'ubyobozi bw'ishuri rya ENDPK

[email protected]