Mu gukemura icyo kibazo, mu mwaka wa 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri 393 harimo ibigo bishya birindwi ndetse hubakwa n’amashuri ageretse agera ku icyenda agizwe n’ibyumba 72 mu rwego rwo kubyaza umusaruru ubutaka buto.
Ku rwunge rw’amashuri rwa Gafumba mu Murenge wa Rusatira ni hamwe mu ho abana bigaga bacucitse kubera ibyumba by’amashuri bikeya n’intebe zidahagije. Ni ishuri ryigamo abanyeshuri 1267 barimo abo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Umuyobozi w’iryo shuri, Uwihaganganye Philemon, avuga ko hubatswe ibyumba 12 hagamijwe gukemura icyo kibazo.
Ati “Ikibazo gikomeye twari dufite cyari icy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri. Ibyo byaduteraga ubucucike bw’abanyeshuri ku buryo wasangaga icyumba kirimo nk’abana 50.”
Uwiduhaye Belise wiga mu mwaka wa Gatandatu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gafumba, avuga kwicara mu ishuri bacucitse byatumaga badakurikira amasomo neza.
Ati “Ku ntebe twicaraga turi bane bigatuma tutandika neza cyangwa ngo dukurikire neza. Ubu twicara turi babiri ku ntebe tukiga neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko intego bafite ari uko abana bahurira mu ishuri rimwe batarenze 40.
Ati “Hari aho mu ishuri twabaga dufite abana barenga 60, urumva ko imyigire yabo iba igoranye. Muri uyu mwaka hubatswe ibyumba 393 n’ubwiherero 467. Huye nk’igicumbi cy’uburezi twifuza ko twashyira imbaraga mu guteza imbere uburezi, ibyo bikajyana no kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abarimu.”
Sebutege avuga ko batibagiwe n’amashuri y’imyuga kuko hari abiri mashya yamaze kubakwa mu mirenge ya Ruhashya na Gishamvu hakaba hasigaye gushyiramo ibikoresho kugira ngo azatangire kwigisha umwaka utaha.
Amwe mu mashuri yari afite uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda yongerewe ibyumba n’abarimu bugera ku myaka 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!