00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ikigo cyatorezwagamo abasirikare cyeguriwe MINEDUC

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 28 June 2013 saa 09:37
Yasuwe :

Minisiteri y’ingabo yeguriye MINEDUC ikigo cyatorezwagamo abasirikare (ESSO) kuva mu 1970 kugira ngo kigirwe ikigo nkomatanyanyigisho mu myuga (IPRC).
Kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena nibwo Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yashyikirije ku mugaragaro Minisitiri w’uburezi Dr Biruta Vincent ikigo cyatorezwagamo abasirikare (ESSO) nk’ikigiye kwigisha abanyeshuri imyuga, ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki kigo Minisitiri w’ingabo, yatangarije abaturage (…)

Minisiteri y’ingabo yeguriye MINEDUC ikigo cyatorezwagamo abasirikare (ESSO) kuva mu 1970 kugira ngo kigirwe ikigo nkomatanyanyigisho mu myuga (IPRC).

Kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena nibwo Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yashyikirije ku mugaragaro Minisitiri w’uburezi Dr Biruta Vincent ikigo cyatorezwagamo abasirikare (ESSO) nk’ikigiye kwigisha abanyeshuri imyuga, ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki kigo Minisitiri w’ingabo, yatangarije abaturage icyahoze ari ESSO kitakiri icya Gisirikare ahubwo kigizwe icyabo.

Minisitiri Kabarebe yagize ati, “Abasirikare ntibabura aho kwitoreza, kandi nabo baracyafite uburenganzira kuri iki kigo kuko na bo bahigira imyuga nk’abandi bose bagafatanya guteza imbere igihugu batarinze bacikirwaho n’inkweto ngo barashaka akazi ka Leta.”

Ikigo nkomatanyanyigisho (IPRC) y’Amajyepfo yimuriwe muri iki kigo nyuma y’aho kimaze amezi atandatu gitoza abanyeshuri basaga 300, gikora nka IPRC South- Kavumu Campus, kinahagarariye andi mashuri asaga 20 yigisha ubumenyi ngiro mu Ntara y’amajyepfo.

Minisitiri w’uburezi Dr Biruta Vincent, yashimiye ubufatanye na Minisiteri y’Ingabo kuko iki kigo gitanzwe nyuma y’ibindi byahariwe uburezi nk’ikigo cyahoze ari ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) ndetse n’ikigo cya gisirikare (Camp Kigali).

Ikitwa Camp Kigali cyahariwe Minisiteri y’Uburezi mu mwaka w’1998 gitangiriramo Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), hakurikiraho Ishuri Rikuru ry’Ubuzima (KHI) n’Ishuri ry’Itangazamakuru n’itumanaho rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Dr Biruta yakomeje ashima na Leta y’u Bubiligi n’ibindi bigo bitandukanye ku nkunga batanga mu guteza imbere ubumenyingiro babicishije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Imishinga y’u Bubirigi yibumbiye hamwe mu guteza imbere Intara y’Amajyepho (Belgium Common Program) ifatanyije na WDA yateguye miliyoni zisaga 10 z’amayero mu kubaka no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’amajyepfo kugeza mu mwaka wa 2016.

Abo muri Minisiteri y'Ingabo ndetse n'aba Minisiteri y'Uburezi berekeza ku cyahoze ari ESSO
Minisitiri Kabarebe na Dr Biruta bafungura ku mugaragaro icyo kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages