Aba banyeshuri bahurijwe hamwe mu gihe cy’ibiruhuko (Holiday Camp), igikorwa gitegurwa buri mwaka na Imbuto Foundation.
Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu yabwiye abanyeshuri ko igihugu cyabahaye amahirwe menshi arimo no kwiga, ariko ko bakwiye kugira imyumvire myiza ijyana n’imikorere yagira ingaruka nziza ku gihugu. Hari mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y’umuganda ku wa 1 Ukuboza 2015.
Yagize ati”Imitekerereze yawe, imyumvire yawe igomba guhura n’imikorere yawe. Imikorere yawe igomba kuba igamije impinduka nziza ku gihugu cyawe. Ikibazo kigaragaye cyose ukumva ko kigomba kubonerwa igisubizo.”
Cyprien avuga ko nk’uko ikintu kibi ukoze uko cyaba kingana kose kigira ingaruka ku bantu benshi, ari na ko ikintu cyiza wakora gishobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi bukarushaho kuba bwiza, rero urubyiruko rukeneweho umuganda wo gukora ibyiza byateza imbere igihugu.
Iradukunda Marie Merci, umwe muri aba banyeshuri yavuze ko atangira kwiga nta cyizere cyo kurangiza kwiga yari afite ariko kuba yaragize amahirwe yo gufashwa na Imbuto Foundation na we yiyemeje gufasha abandi.
Yagize ati ”Nagize amahirwe yo kurihirwa amashuri na Imbuto Foundation, hari abandi bana bicaye kandi ari abahanga, nindangiza kwiga nanjye nzareba uko mbafasha byibura bige n’imyuga. Ikindi ni uko ngiye kujya mbahuriza hamwe twige kwizigama dushake icyaduteza imbere.”
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Imbuto Foundation, Ingabire Assumpta yavuze ko bashyiraho iri huriro hagamijwe kongerera abana ubumenyi batabonera mu ishuri.
Yagize ati ”Tugerageza kubaha ibiganiro bibongerera ubumenyi bafite kugira ngo bazavemo urubyiruko rwubakitse. Icyo twibandaho ni imyitwarire tubasaba kwiha intego mu kwiga kwabo. Tuba dushaka ko baba abana bazi kwiha intego ariko na none bafite imyitwarire myiza.”
Iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2008 rikaba ribaye ku nshuro ya munani. Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abana 730 baturutse hirya no hino mu gihugu. Mu biganiro bahawe harimo ibijyanye no kwihangira imirimo, amateka y’u Rwanda ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.
Amafoto: Nkurunziza Faustin



















TANGA IGITEKEREZO