Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani n’igice z’ijoro, aho umusore w’imyaka 22 yagiye kwiba mu rugo rwa Pasiteri Ndayishimiye Léonard utuye mu Mudugudu wa Berwa mu Kagali ka Gitwa, mu MurengeTumba ari kumwe na bagenzi be.
Amakuru ava mu baturage bamubonye aravuga ko ngo icyo gisambo,imbwa zagifatiye mu rupangu rw’uwitwa Pasiteri Ndayishimiye Leonard maze zikamurya ibice byinshi by’umubiri,maze agakizwa n’amaguru hamwe na bagenzi be.
Uyu Singirankabo, ngo yagerageje kwiruka kuko ibikomere byari bigishyushye,ariko ageze mu kabande ko mu mudugudu wa Rimba intege ziracika ahita aryama aho,ari naho mu rukerera abaturage baje kumusanga yananiwe gukomeza urugendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gitwa ibi byabereyemo, Ingabire Charlotte yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu muntu wariwe n’imbwa hari amakuru yari asanzwe ahari y’uko ari umujura.
Yagize ati “Yariwe n’imbwa aje kwiba mu mu mudugudu wa Berwa. Ubu yajyanwe mu bitaro bya Kabutare ariko ararembye’’.
Ingabire yakomeje agira ati “Ba nyir’urugo baduhaye ubutumwa bugufi kuri telefone bavuga ko batewe gusa bakaza kugenda ariko ko hari umuntu imbwa zariye. Ngo uwo muza kubona mumenye ko ari we’’.
Gitifu Ingabire yongeyeho ko ibindi bisambo bibiri bari kumwe byaburiwe irengero mu gihe undi we yafashwe kubera izo mbwa zari zamuciye intege.
Uretse ubu bujura buvuzwe,mu mirenge ya Tumba na Ngoma mu bice byegereye Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye hakunze kumvikana ubujura cyane cyane ubushikuza amasakoshi, ibikapu na telefone.
Ababukora ngo bahita birukira mu ishyamba ryitwa irya ‘IRST’,ibintu bibangamiye cyane abanyeshuri bo muri Kaminuza ndetse n’abaturage bo muri biriya bice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!