Akimara kubyara yakurikiranwe n’abaganga mu bitaro bya CHUB, ndetse n’Akarere ka Huye kamuba hafi ahabwa ubufasha bw’ibikoresho imyambaro n’ibiribwa kuko nta mugabo agira. Yabyariye iwabo inda itateguwe.
Muri Kamena 2018 itsinda ry’abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ryafashe umwanzuro wo gutandukanya izo mpanga kuko umwe muri bo witwaga Liliane yari arwaye ndetse bimwe mu bice bye by’umubiri bitakibasha gukora neza.
Kubatandukanya byakozwe mu rwego rwo kurengera impanga ye nk’uko abangaga babisobanuye.
Bakimara kubatandukanye umwe yitabye Imana undi akomeza kubaho atahana na nyina mu Karere ka Huye aho amurerera kugeza ubu.
Kanakuze w’imyaka 32 y’amavuko avuga ko umwana we nta kibazo gikomeye cy’ubuzima afite kuko amujyana kwa muganga kenshi bakamusuzuma.
Ati “Mujyana kuri CHUB abaganga bakamusuzuma, baramukurikirana nta kibazo kuko bamunyuza no mu cyuma bakavuga ko ameze neza.”
Akomeza avuga ko umwana we ahumeka neza kandi abasha no kurya bityo afite icyizere ko azakura neza nta kibazo.
Ati “Nta kibazo afite kandi nta n’icyo aragira kuva namuvana kwa muganga; ararya cyane ku buryo biba binsaba kumushakira ibiryo bihagije n’igikoma cyinshi.”
Avuga ko n’ubwo umwana we agifite inkovu ku nda y’aho bamubaze amukurikirana kugira ngo atitoneka kandi igenda ikira neza.
Ubukene ni imbogamizi ikomeye
Kanakuze yavuze ko kubona icyo kurya bitamworohera, agasaba ubuyobozi kumugoboka.
Ati “Nifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwamfasha nkabona aho kuba n’uyu mwana. Simbasha kubona uko najya guca inshuro ngo mbone icyo kurya kuko umwana ntabasha gukambakamba kubera inkovu afite ku nda.”
Acumbitse mu Murenge wa Mbazi mu nzu yatijwe n’umuturanyi gusa afite ibikoresho byo mu nzu bitandukanye yaguriwe n’Akarere ka Huye.
Abaturanyi be bavuga ko iyo babonye agiye kuburara bamufungurira.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yavuze ko uwo mubyeyi yahawe ubufasha ariko aza kugira imyitwarire itari myiza arabigurisha.
Gusa ngo batangiye gahunda yo kumugira inama no kumufasha gushaka umushinga yakora umuteza imbere.
Ati “Musura nari namubwiye ngo adukorere umushinga w’icyo yakora noneho tumutere inkunga abone icyo akora kirambye cyamuteza imbere kitari ukumushyira ibiryo buri munsi.”
Abaturage bateganya kuzamuha umuganda bakamwubakira inzu yo kubamo kimwe n’abandi badafite aho kuba, akarere kagatanga isakaro.







Ibitekerezo 0