Ni nyuma y’uko abagize iyo miryango bagaragaje ko inzu basanzwe batuyemo zashaje kandi ziva bagasaba ubuyobozi kubagoboka kuko nta bushobozi bwo kwiyubakira bafite.
Izo nzu bari kuzubakirwa mu buryo bw’ebyiri zifatanye (two in one) hifashishijwe amatafari ahiye kandi zigeze mu mirimo ya nyuma ku buryo mu gihe gito bazazitaha. Mu Murenge wa Karama hari kubakwa 24 naho mu wa Gishamvu ni 16.
Biteganyijwe ko umushinga wose wo kubaka izo nzu uzatwara 553,947,606 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko izo nzu bateganya kuzitaha mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2020 kandi ibikorwa byo kubakira n’abandi badafite aho baba heza bizakomeza.
Ati “Turateganya kuzitaha mu mpera z’uku kwezi. Ibikorwa byo kubakira abarokotse Jenoside badafite aho baba heza tubikora buri mwaka bijyanye n’ingengo y’imari ihari.”
Sebutege avuga ko mu mwaka utaha bateganya kubakira abarokotse Jenoside batuye mu Karere ka Huye n’abandi bakomoka mu Karere ka Nyaruguru ariko bamaze igihe batuye mu Karere ka Huye.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Karama bavuga ko inzu bari basanzwe batuyemo ari izo bubakiwe na AVEGA Agahozo mu 1997 kandi zimaze gusaza kuko ziva.
Umwe muri bo witwa Kangeyo Béatrice avuga ko zari zubatswe mu buryo budakomeye, bigeze mu 2019 ibiza birazisenya.
Ati “Zubatswe n’abantu batari bazi kubaka neza itafari bakarishyira ku butaka nta fondasiyo, amatafari ari na mabisi. Inzu ziragenda zirasenyuka, ariko noneho mu kwa kabiri kwa 2019 ibiza birazisenya zishiraho.”
Kangeyo na bagenzi be bishimira ko bagiye gutuzwa mu nzu nziza imibereho yabo ikaba myiza bakabaho batuje.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabasabye kuzifata neza kuko ari izabo kandi bagatekereza n’imishinga bakora ibateza imbere kuko ubuyobozi bubashyigikiye.
Sebutege yavuze ko gutaha izo nzu ari kimwe mu bikorwa bazaba bishimira byagezweho ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mukuru wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2020.
Yavuze ko bakegeranya imibare y’abagomba kuzubakirwa mu mwaka utaha n’indi myaka izakurikiraho.







Ibitekerezo 0