Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020 ahitwa kuri Atelier, mu Murenge wa Ruhashya ku muhanda ugana i Save.
Ikamyo nini yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali. Yagonze Daihatsu yari itwaye ibicuruzwa bya Urwibutso Nyirangarama yaturukaga i Nyanza yerekeza i Huye.
Iyo Daihatsu yarimo kandi umusore w’imyaka 25 wahise apfa.
Bamwe mu bayibonye bavuze ko ikamyo yavaga mu Mujyi wa Huye yagonze mu rubavu Daihatsu yakataga mu muhanda ishaka kujya i Save mu Karere ka Gisagara.
Bemeze ko iyo Daihatsu ari yo nyirabayazana w’impanuka kuko uwari uyitwaye yambukiranyije umuhanda atabanje kureba ko hari indi modoka irimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko umuntu umwe ariwe umaze gupfa azira iyo mpanuka ikomeye.
Yagize ati “Yahitanye umuntu umwe; ni ikamyo yagonze Daihatsu noneho abari barimo barakomereka n’abandi bagonze bagendaga ku muhanda, hakomeretse batanu.”
Iyo kamyo nini kandi yagonze Minibus yari iri gushyiramo abagenzi, igonga na none indi kamyo nini yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yari iparitse yahapfiriye.
Impanuka ikimara kuba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze ikora ibikorwa by’ubutabazi birimo kujyana abakomeretse kwa muganga.
Abatwara ibinyabiziga basabwe kurushaho kwitwararika mu gihe bari mu muhanda birinda impanuka, cyane cyane abashaka kwambukiranya umuhanda.
Ahabereye iyo mpanuka hasanzwe haparika moto ku bwinshi ariko ni hatoya, ubuyobozi buvuga ko bufite gahunda yo kubimurira ku ruhande rwo hirya ahari kubakwa Station ya lisansi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!