Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kigali-Huye, mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Gahana mu ikorosi rihari.
Ni ikamyo ifite ibyangombwa byo muri Tanzania, kontineri y’inyuma ari nayo yari ipakiye yacomotse igwa ukwayo ikindi gice cy’imodoka nacyo kigwa ukwacyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko yagwiriye abanyeshuri babiri bari bavuye kwiga bitaba Imana, naho umwe akoreka bikomeye.
Umwe mu banyeshuri yishe yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye naho undi yigaga mu wa gatanu w’abanza.
Umushoferi wari uyitwaye nawe yakomeretse ajyanwa kuri Poste de sante Gitovu.
Ati “Twasanze yaryamiye abana babiri bitabye Imana naho undi yakomeretse. Uwakomeretse na shoferi bajyanwe kwa muganga.”
Amakuru avuga ko iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi. Yari itwaye imiti iyivanye i Kigali yerekeza i Huye ngo ikomereze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yari iyijyanye.
Abayibonye bemeza ko yari ifite umuvuduko mwinshi bikaba ari byo bishobora kuba bayateje impanuka.
Umushoferi wari uyitwaye yari wenyine nta muntu umuherekeje afite.
[email protected]


















TANGA IGITEKEREZO