Abo bantu byahitanye ni abo mu Mudugudu wa wa Buremera mu Kagari ka Byinza, aho umwe yagwiriwe n’inzu undi atwarwa n’umugezi.
Iyo mvura nyinshi yatangiye kugwa ahagana saa Moya z’Umugoroba imara iminota itarenze 30. Usibye abantu yahitamye, hanangiritse ibikorwa remezo birimo inzu z'abaturage, amashuri, imyaka y'abaturage n’ibindi.
Akarere ka Huye kabinyujije kuri Twitter, katangaje ko inzego zinyuranye zazindukiye i Buremera mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kubarura ibyangiritse.
Abayobozi basabye abaturage kwimakaza umuco wo gutabarana, abafite inzu zitangiritse bagacumbikira abasenyewe n’ibiza mu gihe batarubakirwa.
Ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, hari gushakwa uko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bagobokwa.
Abaturage batuye muri ako kagari bagizweho ingaruka n’ibiza, basaba ubuyobozi bw'akarere kubagoboka byihutirwa kuko bamwe bakuwe mu byabo n'iyo mvura nyuma yo kubasenyera.










Ibitekerezo 0