Mu byasenyutse harimo ishuri ryisumbuye Butare Catholique riherere mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.
Singayirimana Alphonsine, umwarimu wigisha muri iri shuri ryasakambutse ibyumba bine, yavuze ko iyi mvura yaguye ari mu isomero maze akabona igisenge kiragurutse.
Ati “Ni imvura yadutunguye cyane yagwanye ubukana. Nari ndi mu isomero mbona igisenge kiratumbagiye, ibinonko bitangiye kumanuka binyituraho. Icyo cyumba nari ndimo cyegeranye n’ibindi bitatu by’amashuri y’incuk. Amahirwe twagize ni uko abanyeshuri b’incuke nyuma ya saa sita baba batashye, bikaba ntawe byakomerekeje’’.
Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Cyarwa iherereye mu Kagari ka Rango B , mu Murenge wa Tumba, Nsanzamahoro Fidèle, yavuze ko iyi mvura yamusanze ku rugengero ari mu biro.
Umuyaga wasakambuye urusengero ibyuma bigikoze birihina ariko kubera ko kiziritse cyane nticyavaho.
Ati “Igice kimwe cy’urusengero cyasakambutse ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uri mu rusengero, ni na yo mpamvu nta wagiriye ikibazo muri icyo kibazo. Urebye ibyangiritse bifite nk’agaciro ka miliyoni 1,5 Frw.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangaje ko iyi mvura yaguye ari nyinshi kandi ikaba hari ibyo yangije ariko bakaba bagikusanya imibare y’imbyangiritse.
Andi makuru IGIHE yamenye ni uko iyi mvura yaguye muri uyu mugoroba yanumvikanyemo inkuba yakubise abantu barindwi mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara ariko ikaba nta we yahitanye.
Iyi mvura kandi yanageze mu Karere ka Nyamagabe iteza imyuzure mu migezi, aho mu Murenge wa Kibirizi, umwana w’imyaka itandatu wigaga mu ishuri ribanza rya Nyabubare yari avuye ku ishuri akambuka umugezi wuzuye ugahita umutwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!