00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Imyaka 7 irashize badahabwa impamyabumenyi zabo kandi bararangije kaminuza

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 11 June 2014 saa 07:57
Yasuwe :

Imyaka irindwi irashize abanyeshuri bo muri Kaminuza Gatulika y’uburezi iri mu Karere ka Huye, Institut Supérieure Pédagogique et Cathechèse- ISPC basoje amasomo yabo ariko ntibahabwe impamyabumenyi bakoreye. Igitangaje cyane cyane ni uko iyi kaminuza yafunze imiryango yayo muri 2010 ahubwo aho yakoreraga hakaba hari gukorera irindi shuri.
Umwe muri aba banyeshuri bari mu gihirahiro, Christian Habyarima wasoje amasomo ye muri 2008 yatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru akababaro kabo agira (…)

Imyaka irindwi irashize abanyeshuri bo muri Kaminuza Gatulika y’uburezi iri mu Karere ka Huye, Institut Supérieure Pédagogique et Cathechèse- ISPC basoje amasomo yabo ariko ntibahabwe impamyabumenyi bakoreye. Igitangaje cyane cyane ni uko iyi kaminuza yafunze imiryango yayo muri 2010 ahubwo aho yakoreraga hakaba hari gukorera irindi shuri.

Umwe muri aba banyeshuri bari mu gihirahiro, Christian Habyarima wasoje amasomo ye muri 2008 yatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru akababaro kabo agira ati:
“Turi kubura amahirwe menshi kandi nta kintu na kimwe kigaragaza igihe tuzafatira impamyabumenyi”.

Naho Emerthe Kagoyire wo mu Karere ka Ruhango ati “Ishuri ryaduhaye urwandiko rwitwa ‘To Whom It May Concern’ (kuwo bireba wese) ariko iyo turukoresheje, abaduha ibizami badushidikanyaho”.

Ibi birego bije nyuma y’uko irindi shuri ryitwa Catholic University of Rwanda (CUR) rikorera I Save mu Karere ka Gisagara rifatiye inyubako zahoze ari iza ISPC.

Mu gihe abanyeshuri bagera kuri 200 ba ISPC bemeza ko ishuri ryabo ryakoranaga na CUR bityo bakaba bakwiriye guhabwa impamyabumenyi n’iyi kaminuza, ubuyobozi bwa CUR ntibubibona gutyo.

Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, Umuyobozi wa CUR agira ati “Abo banyeshuri si abacu, turi ibigo bibiri bitandukanye”.

Musenyeri Gahizi yemeza ko nta mikoranire bigeze bagirana na ISPC yongeraho ko abasenyeri ari bo bafashe icyemezo cyo gufunga ISPC mu 2010.

ISPC yari kaminuza y’Inama y’abasenyeri b’u Rwanda n’u Burundi, ACOREB ikaba yaracungwaga na Diyoseze Gatulika ya Butare.

Habyarimana avuga ko bafashe igihe cyo gusaba ISPC ko bahabwa impamyabumenyi zabo ariko bakajya bakomeza kubwirwa ko bakwihangana ko biri kwigwaho, hanyuma baza kubwirwa ko hari kuganirwa ku buryo bazahabwa impamyabumenyi na CUR.

Uwahoze ari Umuyobozi wa ISPC, Padiri Jean Damascène Kayomberera yatangarije Newtimes ko ISPC yashinzwe ngo ijye itegura abanyeshuri bazavamo abayobozi b’amashuri acungwa n’abapadiri. Avuga ko diyoseze zabo zabishyuriraga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Naho Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi wa Diyoseze ya Butare avuga ko iki kibazo bakizi, akongeraho ko bari gushaka umuti.

Ati “Twagerageje gukemura iki kibazo dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi ariko twasanze tudahuje n’amabwiriza agenda uburezi. Ni ikibazo tuzashakira umuti ubwo CUR izaba yemerewe gukora”.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri w’Uburezi Vincent Biruta


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages