Ni igikorwa cyatangiye ku wa Kabiri mu mirenge yose igize Akarere ka Huye, aho biteganyijwe ko hazaterwa umuti mu ngo 84 196.

Umukozi w’Akarere ka Huye uhagarariye ishami ry’ubuzima, Mazimpaka Ange, avuga ko mu mezi atatu ashize imibare igaragaza ko abaturage barwaye malariya biyongereye cyane.

Ati “Malariya mu Karere ka Huye ikigaragara ni uko igenda yiyongera cyane muri aya mezi atatu ashize, kuko abayivuza bikubye inshuro zigera kuri ebyiri n’igice.”

Umukozi ushinzwe gukurikina imibare ku Bitaro by’Akarere ka Huye, Rudasingwa Daniel, yavuze ko kuva Nzeri kugeza muri mu Ukuboza 2018, abivuza malariya biyongereye cyane.

Ati “Kuva mu Nzeri 2018 twavuye ku baturage 7331; mu Ukwakira bagera mu 14 000 bigera mu Ukuboza bamaze kuba 40 024.”

Rudasingwa akomeza avuga ko muri abo bose barwaye malariya bivuje bagakira, nta n’umwe ihitanye.

Uwimana Donatile wo mu Murenge wa Rusatira waterewe umuti yagize ati “Ndishimye cyane kuko bamfashije kurwanya malariya. Umwana wanjye w’imyaka 18 ni we wari uherutse kuyirwara mu kwezi gushize.”

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Huye zasabye abaturage guha agaciro icyo gikorwa cyo kubaterera umuti, kuko kizafasha guhashya indwara ya malaria.

Abagifite imyumvire ko iyo miti ituma mu nzu haza ibiheri n’imbaragasa basabwe kuyihindura kuko ahubwo yica utwo dukoko.

Bibukijwe kandi ko umuti batererwa udakuraho izindi gahunda zashyizweho zo guhashya malariya nko kura mu nzitiramibu n’izindi, ko ahubwo zunganirana.

Ingo zose zigize Akarere ka Huye uko ari 84 196 zigizwe n’abaturage basaga ibihumbi 370 zizatererwa umuti kuva tariki ya 15 Mutarama kugeza ku ya 5 Gashyantate 2019.

Icyo gikorwa cyo gutera umuti kiri gukorwa n’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye bagera ku 631, bahuguwe.

Abajyanama b'ubuzima 631 bazazenguruka Akarere ka Huye kose
Abajyanama b'ubuzima 631 bazazenguruka Akarere ka Huye kose
Iki gikorwa cyo gutera imiti kizasozwa muri Gashyantare
Iki gikorwa cyo gutera imiti kizasozwa muri Gashyantare
Ingo zisaga ibihumbi 84 zigiye gutererwa umuti wica imibu itera malariya
Ingo zisaga ibihumbi 84 zigiye gutererwa umuti wica imibu itera malariya
Umukozi w’Akarere ka Huye uhagarariye ishami ry’ubuzima, Mazimpaka Ange, avuga ko abarwaye malariya muri aka karere biongereye
Umukozi w’Akarere ka Huye uhagarariye ishami ry’ubuzima, Mazimpaka Ange, avuga ko abarwaye malariya muri aka karere biongereye

[email protected]