Byabereye mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe ahagana saa yine za mu gitondo; bombi bari bugamye iwabo mu rugo. Uwitabye Imana ni umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko na ho uwakomeretse ni umukobwa w’imyaka 21.
Umwe mu bahageze bikimara kuba yavuze ko basanze hafi yaho abo bana bari bugamye hari imashini icometse ku muriro w’amashanyarazi.
Ati “Imvura ibasanze mu rugo bugamye nkuko bisanzwe ariko aho bari bugamye hafi ya bo hari hacometse imashini. Ababyeyi babo ntabwo bari bahari ariko nyuma y’iminota mike bahise baza.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugege, Nkurunziza Vedaste, yavuze ko uwo mukobwa wakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Karama.
Ati “Uwo mukobwa yamutwitse ku kaboko ariko byagaragaraga ko yahungabanye; dufite icyizere ko aza gukira.”
Aho iyo nkuba ibakubitiye ni mu gice cy’Akarere ka Huye cy’imisozi miremire giherereye ku ruhande rw’Akarere ka Nyaruguru ahakunze kumvikana inkuba zikubita abaturage.
Inkuba yaherukaga gukubita abaturage muri icyo gice muri Werurwe 2019 mu murima w’icyayi mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, umwe arapfa abandi batatu barakomereka bajyanwa kwa muganga.
Muri Werurwe 2018 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko Leta igiye gushyira imirindankuba ahakunze kwibasirwa n’inkuba zikubita abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO