00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Inzego z’ibanze zasabwe kwita ku bibazo by’imibanire mibi y’abashakanye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 March 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora ariko by’umwihariko bakita ku gukemura ibibazo bigaragara mu miryango hagati y’abashakanye.

Mu bibazo bigaragara mu miryango birimo ko hari aho abagabo biharira umutungo wose w’urugo ndetse nubwo umugore yaba akorera amafaranga ugasanga umugabo amutegeka kuyamuha.

Ikindi ni uko hari imiryango ihoramo amakimbirane bigatuma abana bagwingira cyangwa ntibahabwe uburere n’uburezi ndetse n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda ugasanga ahanini biturutse ku bibazo biri hagati y’ababyeyi babo.

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO), mu biganiro rwagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Huye rwabasabye kwita kuri ibi bibazo.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Rose Rwabuhihi, yagaragaje ko muri iki gihe ibyo bibazo bigaragara mu miryango bibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Yagize ati “Icya mbere ni uko mu nteko z’abaturage, mu migoroba y’ababyeyi aho abantu bahurira hose bagomba kugaruka ku kintu kijyanye n’imibanire mu miryango. Ni byiza kuvuga VUP, ibiti bizaterwa, isuku ariko muri ibyo byose nitutibuka uburyo imiryango ibanye, uko dufasha abana bizaba ari ikibazo.”

Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu bari bitabiriye ibyo biganiro bemeye ko bazajya bigisha abo bayobora ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ariko bifuza ko bahabwa imfashanyigisho.

Murwanashyaka Emile Musinga uyobora Umudugudu wa Gahondo mu Murenge wa Kinazi yagize ati “Dukeneye imfashanyigisho tuzajya twifashisha mu nteko z’abaturage kugira ngo tubashe kugera ku ntego.”

Ni icyifuzo cyashyigikiwe na bagenzi be bayobora indi midugudu, Rwabuhihi akaba yabemereye ko izo mfashanyigisho zigiye gushakwa bakazihabwa.

Abitabiriye ibyo biganiro biyemeje gukomeza guyeza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye banaharanira kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Huye bagiranye ibiganiro na GMO
Batanze ibitekerezo ku cyateza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye
Abitabiriye ibiganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire muri GMO, Rose Rwabuhihi, yabemereye ko izo mfashanyigisho zigiye gushakwa bakazihabwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .