Icyo gusamagwe bakeka ko cyahageze mu ijoro ryakeye kuko cyabonywe n’umwe mu bana bo muri urwo rugo ahita abimenyesha ababyeyi be barebye batangira gukeka ko ari ingwe.
Bagerageje gutabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano, zihagera ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Gatanu zitangira ibikorwa byo gushakisha iyo nyamaswa aho yihishe mu mu byuma birunze impande y’uruzitiro.
Umwe mu baheze mu nzu witwa Ndayamaje Alexis yabwiye IGIHE ko inzego z’umutekano zahageze kandi zatangiye kurasa iyo nyamaswa.
Ati “Inzego z’umutekano n’abayobozi bahageze batangiye kurasa ni byo bakirimo ntabwo turayibona neza. Yihishe ahantu mu gipangu harunze ibyuma impande y’urugo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko basanze ari igisamagwe kandi ko kimaze kwicwa.
Ati “Ni igisamagwe kimaze kwicwa.”
Nyuma yo kurasa icyo gisamagwe inzego z’umutekano zahise zigitwara. Abaturage bari baheze mu nzu nabo barasohoka ubuzima burakomeza.
Mu minsi ishize mu Karere ka Huye, bamwe mu batuye ahazwi nko ku i Taba bavuze ko batewe n’ingwe yica inkoko zigera ku 10 mu rugo ruri hafi y’Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Batisita.
Icyo gihe umwe mu baturage bahatuye yavuze ko iyo ngwe yahuye nayo atashye ayibonera n’amaso.







Ibitekerezo 0