Katy asanzwe acuruza Ikawa akanayishoramo imari binyuze mu kigo ‘Stumptown Coffee Roasters’.
Avuga ko n’ubwo acuruza ikawa ziva mu bihugu bitandukanye yahoraga yifuza kugera mu Rwanda kwimenyera neza inkomoko y’Ikawa yaryoheye benshi.
Inzozi ze zaje kuba impamo yerekeza mu Karere ka Huye ahamara iminsi ibiri asura kawa anagirana ibiganiro n’abahinzi.
Yasuye imirima y’Ikawa ku musozi wa Huye ufite ubutumburuke bwa metero zigera ku 2400, ahagaragara n’ibindi byiza bitatse u Rwanda birimo urutare rwa Nyirankoko, aho amateka avugwa ko Umwami Kigeri I Mukobanya yatsindiye umwami w’u Burundi wari warigabije u Rwanda.
Yasuye uruganda rwa ‘Huye Mountain Coffee’ ruyitunganya, aranayisogongera.
Katy yavuze ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse n’uburyo abahinzi b’ikawa bashyize hamwe, abasaba kubikomeza.
Ati “Nishimiye uburyo abahinzi b’Ikawa mukorera hamwe kugira ngo mubone umusaruro mwiza, mukomereze aho.”
Abahinzi b’Ikawa bamugaragarije imikorere yabo by’umwihariko bamwereka umuco bafite wo kwizigama mu matsinda mato mato.
Bamugaragarije ko bakorera hamwe bagera ku 1450 bakaba bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya 45.
Karera Athanase umaze imyaka irenga 40 ahinga kawa, yagize ati “Guhinga Ikawa no gukorera hamwe n’abandi mu matsinda byamfashije byinshi mu mibereho; ubu nabashije kwigurira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.”
Katy yishimiye imikorere yabo abasaba gukomeza kwita ku ikawa, abizeza agahimbazamusyi.
Ati “Nishimiye amatsinda yanyu n’uko akora, ikawa muhinga iraryoshye cyane, mukomeze kuyitaho ikomeze kuba nziza natwe tuzakomeza kubabera abakiriya kandi uko nzajya nza kuyigura nzajya nongeraho amafaranga make y’agahimbazamushyi kugira ngo mbashyigikire mukomeze gukorera hamwe.”
Ikawa ihingwa mu Karere ka Huye yoherezwa mu bihugu birimo USA, Autriche, u Buyapani, u Bwongereza n’ibindi. Katy wenyine agura toni zirenga 18 buri mwaka. Agapaki k’Ikawa ya Huye yatunganyije ayigurisha $17.
N’ubwo bataragira umuco wo kunywa ikawa kandi bayihinga, Abanyarwanda bashishikarizwa kubyitoz.



















TANGA IGITEKEREZO