Iyo nzu yubatswe mu Kagari ka Karubanda yagombaga kwimukiramo Ibiro by’Umurenge wa Ngoma kuko aho bikorera hashaje ariko kuva yakubakwa ntiyigeze ikorerwamo, imyaka 10 irashize.

Kuri ubu ikikijwe n’ibihuru kandi ntiyitabwaho ku buryo yatangiye kwangirika.

Abaturage batanga ibitekerezo kuri yo bavuga ko kuba itarakorewemo cyangwa ngo yitabweho ikaba iri kwangirika ari uburangare bw’ubuyobozi.

Nsabimana Damascène ati “Sinzi impamvu itakorewemo, sinzi niba ikibazo kiri mu bayobozi batureberera kuba inzu yamera gutya kandi yakagombye kudufasha nk’abaturage. Ibihombo biragaragara kandi inzu iri aho ni amafaranga ari gupfa ubusa.”

Basanga ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kandi bukajya butegura kubaka ibikorwa bwabanje kubikorera inyigo neza hirindwa gupfusha ubusa amafaranga batanga mu misoro kugira ngo yifashishwe mu guteza imbere igihugu.

Kuri ubu Ibiro by’Umurenge wa Ngoma byagombaga gukorera muri iyo nyubako byagumye mu yo byakoreragamo mbere iri rwagati mu Mujyi wa Huye ariko nayo irashaje kandi ni nto.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngoma bavuga ko kuba aho bakirirwa ari hato bituma badahabwa serivisi nziza kandi yihuse.

Musabyimana Placidie ati “Bakwiye kuvugurura bakubaka undi murenge kuko aya mazu ntajyanye n’igihe. Kuba ari hato abantu badafite aho bicara nabyo ni ikindi kibazo, byaba byiza ahantu umuntu asabira serivisi afite n’aho yicara akisanzura kuko no muri ibi bihe bya Covid-19 bisaba ko abantu baba bategeranye.”

Abaza gusaba serivisi ku Biro by’Umurenge wa Ngoma basabwa kwicara ku ibaraza kuko ntaho gushyira intebe hahari.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko iyo nzu yubatswe kuko hari umushinga w’iterambere wari wemerewe kuza gukorera aho Umurenge wa Ngoma usanzwe ukore.

Yavuze ko n’ubwo umushinga w'iyo nyubako utarangiye neza, uburyo yubatswe butajyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi cyavuguruwe bijyanye n'icyerekezo cy'umujyi mu 2050.

Ati “Hari umushinga w'Iterambere watanzwe wakorerwa aho Umurenge ukorera ariko ntabwo urabasha gushyirwa mu bikorwa, bituma hatekerezwa umushinga w'inyubako yakimurirwamo. N’ubwo umushinga w'iyi nyubako utarangiye neza, aho yubatswe bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi cyavuguruwe bijyanye n'icyerekezo cy'umujyi muri 2050, ni muri site yagenewe imiturire.”

Yavuze ko hari kurebwa uko iyo nyubako yari igiye kwimukiramo ibiro by’umurenge wa Ngoma yakoreshwa mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro.

Mu Mujyi wa Huye hagaraga izindi nyubako za Leta zitagikoreshwa, bityo hari kwigwa uburyo nazo zabyazwa umusaruro kuko ziri kwangirika.

Inzu Umurenge wa Ngoma ukorera zirashaje kandi abahakenera serivise bavuga ko ari hato
Inzu Umurenge wa Ngoma ukorera zirashaje kandi abahakenera serivise bavuga ko ari hato
Ku mpande zimwe, Ibiro by'Umurenge wa Ngoma byatangiye gusambuka
Ku mpande zimwe, Ibiro by'Umurenge wa Ngoma byatangiye gusambuka
Byari biteganyijwe ko aha Umurenge wa Ngoma ukorera ugomba kuhimuka ukajya mu nyubako nshya ariko ntabwo byakozwe
Byari biteganyijwe ko aha Umurenge wa Ngoma ukorera ugomba kuhimuka ukajya mu nyubako nshya ariko ntabwo byakozwe
Iyi nyubako itarabyajwe umusaruro ikikijwe n’ibihuru kandi ntiyitabwaho
Iyi nyubako itarabyajwe umusaruro ikikijwe n’ibihuru kandi ntiyitabwaho
Inzu yari yarubakiwe gukorerwamo n’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye yatwaye agera kuri miliyoni 37 Frw yashaje itarakorerwamo
Inzu yari yarubakiwe gukorerwamo n’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye yatwaye agera kuri miliyoni 37 Frw yashaje itarakorerwamo

[email protected]