Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022 kibanzirizwa no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Simbi.
Uwamahoro Rehema uhagarariye abacuruzi ba JIBU mu Rwanda yavuze ko bakoze urugendo bajya mu Karere ka Huye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse.
Ati “Twari tugamije no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside aho twaje kubasanira inzu zifite agaciro ka miliyoni 4 Frw, hanyuma tukanakomeza kugira ubufatanye hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko ari igikorwa biyemeje kujya bakora buri mwaka mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka u Rwanda.
Ati “Hashize igihe tubikora kuko mu 2019 twagiye muri Rwamagana, mu 2020 twari muri Covid-19 ntibyashobotse ariko twagerageje kugera kuri bagenzi bacu bari mu bihe bibagoye, mu 2021 twagannye muri Rulindo, uyu munsi rero twaje muri Huye. Ku bwacu iki gikorwa ntabwo twifuza ko gihagarara.”
Yavuze ko basanzwe bakora n’ibindi bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Mukamwiza Jeaqueline ni umwe mu bazasanirwa inzu, atuye mu Mudugudu wa Rugamarama mu Kagari ka Mugobore, aho yavuze ko agowe no kuba mu nzu ishaje kuko iyo imvura iguye avirwa.
Ati “Nari mbayeho nabi kuko inzu yanjye uyigezemo na we wagira ubwoba, irava urahagera ukareba hanze n’ubu harimo amazi yanze gukama. Iyo imvura iguye twihisha mu nguni yahita tukabona kuhava, iyo ari nijoro turara duhagaze.”
Uwo mubyeyi w’abana batanu yishimiye ko agiye kubakirwa, avuga ko imibereho ye igiye kuba myiza kurushaho kuko yahawe n’inka muri gahunda ya Girinka, akaba abona amata yo kunywa n’ifumbire yo guhingisha.
JIBU yiyemeje no gutera inkunga abana babiri ba Mukamwiza mu bijyanye n’imyigire.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yashimiye JIBU ku gikorwa cy’urukundo yakoze, avuga ko bigaragaza ko abantu bakora ibyiza bahari.
Yavuze ko bihaye umuhigo ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bazaba barangije kubakira abarokotse Jenoside bo mu Mudugudu wa Rugaramara.
Ati “Ni igikorwa Akarere katangiye kuko no mu kwezi gushize twasannye inzu enye, ariko ni n’igikorwa kigikomeza. Niyo mpamvu tuvuga ngo uyu mudugudu wose usanwe kugera ku itariki ya 4 Nyakanga, tukaza kuwutaha turangije igihe cyo Kwibuka ariko twinjiye kuri wa Munsi wo Kwibohora, ni igikorwa cyiza twaba dukoreye abaturage batuye hano.”
Muri uwo mudugudu hatujwe abarokotse Jenoside bagera kuri 70 ariko abafite inzu zimeze nabo zigomba gusanwa ni 12, hakaba hamaze gusanwa enye hasigaye umunani.
Ati “Icyizere dufite ni uko zose zizasanwa tugataha izi JIBU yaje gusana n’izindi zarangiye.”
Mu mirenge itanu y’Akarere ka Huye hari kubakwa inzu 150 zigezweho z’abarokotse Jenoside kugira ngo bafashwe gutura neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!