Ni ibiganiro byatanzwe n’abagore bane bo muri KCB Bank Rwanda Plc ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku bushobozi bw'umwana w’umukobwa, gukorana umwete icyo werekejeho amaboko cyose, kwirinda ibishuko, kugira intego, kudacika intege n’ibindi.
Umwe mu baje bahagarariye KCB Bank Rwanda Plc, Odile Mukayiranga, yabwiye IGIHE ko baje kuganira n’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kubabera urugero rwiza no kubereka ko ejo habo ari heza ariko bagomba kubiharanira.
Ati “Twaje mu rwego rwo kubereka icyo bashobora guhinduka nyuma yo kwiga, iyo abana biga baba bafite intego yo kuzagira icyo bahinduka, twaberekaga ko bya bindi bibwira mu ntego zabo bitari ku nzozi gusa ahubwo bijya no mu bikorwa. Hanyuma hakaba hari bamwe muri twe twanyuze mu nzego zitandukanye z’amashuri barimo uyu munsi wa none tukaba dukora mu nzego zitandukanye, twaje rero kubabera urugero rwiza.”
Yabibukije ko intego y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari ‘ukurwanya ibicantege bishobora gutuma umugore yiyumvamo ko adafite ubushobozi.’
Yavuze ko muri iki gihe abana bato bakeneye kubona bakuru babo bakora ibikorwa byiza kugira ngo babafatireho urugero rwiza.
Ati “Ibyo iyo bidahari umuntu agera aho agatakaza icyerekezo ntiyige neza. Impamvu tuba tuje hano tuba tugira ngo tubarememo ishyaka ryo guharanira kugera ku kintu runaka.”
Abanyeshuri bahawe ibiganiro basabwe kutajya bacibwa intege n’amateka mabi y’ahahise h’ubuzima bwabo ngo bumve ko uwavukiye mu muryango ukennye na we azakena, ahubwo bakwiye kugira umwete n’ishyaka byo guharanira kuzagira ejo hazaza heza.
Bibukijwe ko muri iki gihe hari ibishuko byinshi bishobora kubajyana mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi n’ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda.
Hagarutswe no ku kibazo kiri kugaragara muri iki gihe cy’abantu biyahura barimo n’urubyiruko, basabwa kubyirinda ahubwo igihe bahuye n’ibibazo bakajya babiganiriza ababyeyi babo cyangwa abarezi.
Ababyeyi nabo basabwe kujya baganiriza abana babo bakabereka igisobanuro cy’ubuzima kandi bakabatoza gusenga no gukunda Imana.
Abanyeshuri bungutse byinshi
Bamwe mu bakobwa baganirijwe babwiye IGIHE ko hari byinshi byiza bungutse bibafasha kubaka ubuzima bwabo no kugira intego.
Muhongayire Gihozo Cynthia ati “Icya mbere nungutse ni ugusoma cyane kugira ngo nunguke ubumenyi, by’umwihariko ibiganiro baduhaye kuri uyu munsi byanyeretse ko ntacyo ntashoboye, ibintu byose ndabishoboye imipaka yose ndayifunguriwe icyo nsabwa ni ugutinyuka no kwigirira icyizere.”
Ineza Liza Ines we yavuze ko mu byo yungutse harimo gukunda gusenga no kugira intego mu buzima.
Ati “Batubwiye ko nta kintu tugomba gukora dusize Imana inyuma kandi tukagira ikinyabupfura.”
Atete Olga we yavuze ko ibiganiro nk’ibyo bahawe bibubakamo icyizere kandi ari bo bayobozi b’ejo hazaza.
Ati “Nkatwe abanyeshuri b’abakobwa, abayobozi b’ejo hazaza dukeneye ibiganiro nk’ibi kuko biradufasha, bifasha umunyeshuri utaramenya intego ye. Nk’aba bakuru bacu baje kuduha ibiganiro byanyubatse cyane kandi inama bangiriye zamfashije kutajya nshika intege.”
Umuyobozi wa Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda, Soeur Philomene Nyirahuku, yashimye KCB Bank Rwanda Plc ibiganiro yahaye abanyeshuri avuga ko biba bikenewe cyane.
Ati “Biba bikenewe kuko kwigisha ntabwo ari ukureba mu gitabo gusa ahubwo gutanga ubunararibonye nabyo ni byiza turanabikunda cyane ndetse tukaba tunashimira iri tsinda ryavuye muri KCB Bank Rwanda Plc kuri uyu munsi w’abari n’abategarugori, byadushimishije cyane kandi n’abana byabubatse.”
Abanyeshuri bahawe ibiganiro basabwe kugira abantu b’intangarugero bababera icyitegererezo bagaharanira gukora nka bo, birinda guha umwanya ibidafite akamaro.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko, buri mwaka KCB Bank Rwanda Plc ifasha urubyiruko rwacikirije amashuri ikabaha inkunga yo kwiga imyuga muri porogaramu yayo yise IGIRE ibafasha kwihangira imirimo bakajya mu ruhando rwa ba rwiyemezamirimo.






















Ibitekerezo 0