Abakomorewe amasakaramentu ni abagabo 16 n’abagore babiri basengera muri Paruwasi ya Rugango, basabye imbabazi imiryango igera kuri 60 yiciwe abayo bari bahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 02 Mata 2018, aho basabye imbabazi mu ruhame barazihabwa bakirwa nk’abagarukiramana.
Abasabye imbabazi bapfukamye mu kiliziya imbere ya alitari, abo biciye babaramburiraho ibiganza, Padiri abasabira imbabazi ku Mana.
Umwe mu basabye imbabazi, Ntakavuro Gaspard, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yayoboraga selire ndetse ko yari mu bayoboye ibitero byahitanye abatutsi basaga 500 baguye kuri Paruwasi ya Rugango.
Ntakavuro yavuze ko yagize uruhare mu kwica abatutsi barindwi bo mu muryango wa Mukamugema Speciose n’abandi batanu bo mu muryango w’uwitwa Mukaremera.
Ahagaze hagati ya Mukarugema na Mukaremera, Ntakavuro yabasabye imbabazi azisaba n’imbaga y’abakirisitu yari iteraniye aho, avuga ko n’abandi bose yahemukiye abasabye imbabazi.
Ati “Mu gitero twishe abantu benshi ariko abo nabashije kumenya ni abo mu muryango wa Mukamugema na Mukaremera, abandi nabasabye imbabazi muri rusange. Natinyutse gusaba imbabazi nyuma yaho Padiri Ubald aziye atwigisha ibyiza byo gusaba imbabazi. Ku mutima ndumva meze neza kuko abo nahemukiye turabanye”.
Mukankaka Veridiana nawe yavuze ko yagiye mu gitero cyahitanye Abatutsi benshi kuri Paruwasi ya Rugango, asaba imbabazi abo yiciye.
Ati “Igitero nagiyemo cyahitanye abantu benshi hari abari baturutse hakurya i Huye, i Kabuga na Gihindamuyaga. Nakoze icyaha cy’ubwicanyi, Jenoside irangiye mfungwa imyaka irindwi ariko ngifungurwa nakomeje kubaho mfite ipfunwe. Kuba narahawe imbabzi nabo nahemukiye ndumva umutima wanjye utuje”.
Abarokotse Jenoside bavuze ko bari bamaze igihe kinini baturanye n’ababiciye ndetse bahurira mu nzira bikababuza amahoro kuko batari babanye neza, ariko nyuma yo kubasaba imbabazi no kuzibaha bumva baruhutse.
Mukangamije Béatrice yagize ati “Uriya mugabo wanyiciye abanjye yarafunzwe ariko sinari nzi ko ari we wabishe, afunguwe yaraje abimbwiye nanirwa kubyakira ndamubwira ngo azagaruke, bwarakeye aragaruka ambwira igitero yagiyemo n’uko babishe, ndabyumva ansaba imbabazi ndazimuha. Kuba yaransabye imbabazi byatumye hari ikintu cyururuka ku mutima, yego aho igisebe gikize hasigara inkovu ariko kuba naramuhaye imbazi nararuhutse”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yashimiye abateye intambwe yo gusaba imbabazi hamwe n’abazitanze, ababwira ko batagomba gucika intege ngo basubire inyuma mu rugendo rw’ubumwe batangiye.
Yagize ati “Muzaharanire kudacika intege, nimuhura n’ababaca intege ntibizabagamburuze, leta irabashyigikiye, igihugu cyacu cyahisemo ubumwe bw’abanyarwanda. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu niko kwiyubaka kwacu”.
Abatanze imbabazi n’abazihawe bavuze ko babikesha inyigisho z’urukundo bahawe na Padiri Ubald Rugirangoga usanzwe yigisha ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu barinzi b’igihango mu gihugu.
Abahawe imbabazi bakiriwe mu Kiliziya nk’abagarukiramana, bamwe muri bo babatirisha abana babo abandi bongera gukomorerwa guhabwa ukarisitiya.



















TANGA IGITEKEREZO