Koperative Dufatanye Kora ikorera mu Karere ka Huye yashyikirije inzu yo kubamo Mawazo Josephine wagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mubyeyi w’imyaka 47 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, yari amaze imyaka igera kuri 21 acumbika hirya no hino kubera ko imitungo ye yangijwe mu gihe cya Jenoside.
Nyuma y’igihe gito yegereye ubuyobozi ngo bumufashe kubona aho arambika umusaya, nabwo bukamwizeza ko bugiye kubyitaho, Mawazo avuga ko yishimiye ko ubu asubijwe.
Ubwo yahabwaga iyi nzu, n’ikiniga cyinshi yagize ati ”Ndumva ari ibitangaza, kuko iyi nzu nyibonye ndushye none ndaruhutse kubera ubuyobozi bwiza dufite. Ikibazo nakigejeje ku Murenge barambwira ngo ntuze, none ibyo bambwiye bibaye impamo, […] ndumva nshimira Imana ndetse n’ubuyobozi bwacu bwiza.”
Murwanashyaka JMV, Umuyobozi wa Koperative Dufashanye KORA yatanze iyi nzu, avuga ko iki gikorwa cyo kuremera abatishoboye bagatura heza ari imwe mu ntego bihaye bagamije ubufatanye mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati ”Zimwe mu ntego twihaye ni ugufasha urubyiruko n’abatishoboye, ni muri urwo rwego twatekereje maze dusaba mu Murenge ko baduha umuntu twubakira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Kabarisa Arsene yashimye intambwe imaze guterwa mu bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Umurenge, avuga ko bihaye umuhigo ko umwaka wa 2016 uzarangira bamaze gutuza abari ku rutonde rw’Umurenge, badafite aho kuba.
Koperative Dufatanye Kora itangaza ko iyi nzu yahawe Mawazo Josephine n’ibikoresho birimo, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni enye.



















TANGA IGITEKEREZO