00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Kubona aho gushyingura mu irimbi rusange bikomeje kuba ingorabahizi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 12 May 2015 saa 09:12
Yasuwe :

Bamwe mu bashyingura mu irimbi rya Ngoma riri mu Murenge wa Ngoma, n’irya Tumba riri mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, nyuma yo kubona ko aho bashyinguraga harangiye, barasaba inzego zibishinzwe kuryagura cyangwa bakabashakira ahandi.

Ibi barabivuga nyuma y’uko abatuye mu Murenge ya Tumba, bayobotse gushyingura mu irimbi rya Ngoma kuko iryabo ryari ryaruzuye, batakibona aho bashyingura.

Yaba abaturage n’ubuyobozi bw’iyi mirenge yombi ibarizwa mu Mujyi wa Huye, bavuga ko ikibazo cy’amarimbi kibakomereye, kuko ahari hateganyijwe gushyingura harangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Sahundwa Pascal avuga ko iki ikibazo cy’amarimbi kigenda kirushaho gukomera.

Ati "Ubona ko amarimbi akomeza kuba ikibazo kandi mu Mujyi nta hantu haba hasigaye ubwinyagamburiro. Biragaragara ko muri iyi minsi bisa nko kugenda dusubira hafi y’ahari hasanzwe hashyinguwe, kandi ntabwo rero bigaragara neza."

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Cyprien Mutwarasibo we avuga ko ubusanzwe amabwiriza avuga ko buri Murenge na buri Kagari bigomba kugira irimbi.

Gusa avuga ko ikibazo cy’imirenge ifite amarimbi yamaze kuzura bakizi kandi biteguye kugikemura nk’uko biteganwa n’Itegeko.

Aganira na IGIHE yagize ati “Aho ubutaka bwo gushyinguraho bwamaze gushira, ibiteganwa n’itegeko ni ukwandika bagasaba inama njyanama y’Akarere, ikaba yashaka ahandi hantu hashobora kwimurirwa irimbi. Twabasabye kwihutira kutugezaho iyo mibare kugira ngo abantu babe bashakira irimbi ahantu ritari”.

Bamwe mu baturage batuye muri iyi mirenge bavuga ko hari abakigorwa no kujya gushyingura mu rimbi rusange kubera kubura amafaranga, bagahitamo gushyingura mu mirima yabo.

Ikindi ngo kigora aba baturage ni ugukora ingendo bajya aho irimbi rusange riherereye, dore ko bamwe bavuga ko riri kure yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangaza ko igiciro by’imva imwe kigenda bihinduka bitewe n’ibyiciro by’ubudehe, aho imva ihenze igeza mu bihumbi 260 by’amanyarwanda, naho iya macye ikagura ibihumbi 23.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages