00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Kumara icyumweru nta mazi mu Mujyi byatumye bamwe bayoboka ibishanga

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 20 February 2015 saa 07:43
Yasuwe :

Abatuye Umujyi wa Huye no mu nkengero za wo bayobotse ibishanga nk’icya Rwasave, n’ibinamba bitandukanye, nyuma y’aho bamaze hafi icyumweru batagira amazi, kandi batarigeze bateguzwa ngo nibura abafite uburyo babike ayo bazakoresha.

Abaganiriye na IGIHE ubwo barimo bavoma mu gishanga cya Rwasave gihuza Uturere twa Huye na Gisagara, bavuga ko nta kundi bagira kuko bamaze hafi icyumweru cyose mu Mujyi wa Huye barabuze amazi.

Uwitwa Ndabazi yagize ati “Urabona nka hano ku Itaba iyo amazi yagiye tujya kuvoma hakurya iriya i Save cyangwa ukaza hano kudaha ibinamba, (…) nta muntu n’umwe mu babishinzwe wigeze atubwira impamvu amazi yabuze”.

Abaturiye igishanga bo bitwa ko bahiriwe kuko abatagituriye bo bayabona bayagendeye

Aba twasanze bavoma ibinamba bemeza ko aya mazi bayakoresha byose birimo guteka, kuyanywa, gukaraba n’ibindi, dore ko hari bamwe badatinya no kuyanywera mu kinamba aho bayadaha.

Vedaste Tuyisenge Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC (Water and Sanitation Corporation Ltd) ishami rya Huye butangaza ko ibura ry’amazi ryaje ritunguranye kubera imvura nyinshi yateye isuri.

Uko asa ntibabyitaho, ndetse ntibatekereza n'imyanda iba irimo

Tuyisenge yabwiye itangazamakuru ko ibura ry’amazi mu Mujyi wa Huye no munkengero zawo, ryatewe n’imvura nyinshi yaguye iteza ibibazo by’isuri, ku buryo umugezi wa Kadahokwa wifashishwa mu gukwirakwiza amazi wanduye cyane. Gusa yemeza ko bafashe ingamba, amazi akaba yatangiye kugaruka buhoro buhoro.

Ati “icyo kibazo kirahari cyatangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize nijoro, haguye imvura nyinshi, iteza ibibazo by’isuri, umugezi twakoreshaga wa Kadahokwa waranduye cyane, wabaye ibyondo ku buryo uruganda rutashoboraga gutunganya amazi.

Yakomeje avuga ko ikibazo cyahumiye ku mirari mu yindi mvura yaguye kuwa gatandatu, yatumye isuri yinjira mu ruganda rundi rurimo rwubakwa.

Ariko ngo bagiye bateguzwa bakabika amazi byabafasha, gusa ibiza iyo bije ntibiteguza

Abatuye Huye bavuga ko ababishinzwe bikwiye gushaka umuti w’ibura ry’amazi rya hato na hato muri aka karere.

Umuturage yagize ati “Nk’abantu babifite mu nshingano twabasaba ko wenda bajya bagerageza gukemura ikibazo vuba nko mu minsi 3 byibuze amazi akaba abonetse, kuko birababaje”.

Uyu muyobozi kandi yizeza ko bafashe ingamba ku buryo imvura yongeye kugwav itateza ikibazo nk’icyabaye, ati “Icyo navuga rero ni uko ikibazo cyakemutse, amazi uruganda rurimo rurayohereza ariko kuko henshi atahageraga, arimo arahagera gahoro gahoro”.

WASAC isaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gushishikariza abaturage gukomeza gukora amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri, kuko bizafasha mu kwirinda ko isuri yongera gutera ibura ry’amazi no kwanduza imigezi itemba.

Aho itiyo y'amazi yacitse bakora umuhanda ho abona umwe agasiba undi

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye yemeranya n’abaturage ko n’ubusanzwe amazi atangwa mu Mujyi wa Huye no munkengero zawo adahagije, ariko akabizeza ko uruganda rwa Kadahokwa rugiye kuzura, ruzakemura ikibazo cy’amazi ku buryo burambye.

Ati “Dufite umushinga wo kubaka urugomero rw’amazi, nurangira uzakuba 2 ingano y’amazi twatangaga. Twatangaga hafi ibihumbi 5, ubwo azagera hafi ibihumbi 10, ubwo rero dufite gahunda ko bizarangirana n’uku kwezi bikadufasha kongera amazi tugahaza abatuye uyu mujyi wa Huye.”

Akarere ka Huye kamaze iminsi kugarijwe n’ubwiyongere bwa Malaria, hakaba hashobora kwiyongeraho n’izindi ndwara zaturuka ku gukoresha amazi mabi y’ibishanga bya Rwasave na Rwabuye, dore ko hari n’abayoboramo imyanda ituruka muri uwo Mujyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages