00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Meya Muzuka n’abamwungirije baterewe icyizere

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 31 May 2018 saa 01:41
Yasuwe :

Komite nyobozi y’Akarere ka Huye yose yeguye mu gitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2018, abayigize bakurikira abandi mu nkundura yo kwegura kw’abayobozi mu nzego z’ibanze hirya noi hino mu gihugu.

Inama Njyanama y’aka karere yatereye icyizere Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi w’Akarere; Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa Njyanama, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yabwiye IGIHE ko muri iki gitondo habaye inama yari igamije gusuzuma ibibazo biri muri aka karere, igaragaza ibitagenda abayobozi b’aka karere bananirwa kwisobanura, bituma bakurwaho icyizere, bava ku myanya yabo.

Yagize ati "Twabahaye kwisobanura birabananira ku binyanye no gushyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa na Njyanama no ku bijyanye na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’indi mishinga myinshi yakorewe mu Karere ka Huye. Hari igihe ubona ngo begujwe, ntabwo beguye, bakuweho icyizere."

Yasobanuye ko mu bitagenda byagarutsweho muri iyo nama, harimo kuba bataragiye bumvira inama z’Inama Njyanama, aho hari ibyo bikoreraga ku giti cyabo.

Abajijwe niba batigeze bagira umutima wo kwegura ubwabo yagize, Dr Ngabitsinze yagize ati “Wapi twabatumiye mu nama, tubereka ibitagenda, tubaha umwanya munini wo kwisobanura, birabananira Inama Njyanama ibakuraho icyizere. Uvanyemo ko imyanzuro myinshi twagiye tubagiramo inama ngo bashyire mu bikorwa batayishyize mu bikorwa. Mu bijyanye no gukurikiza amategeko, hari kuba barakoze raporo bohereje muri PAC, babyohereza batamenyesheje Njyanama, iryo ni ikosa kuko baba bagomba kuyimenyesha."

Yakomeje agira ati "Igikomeye ni uko inshuro zimaze kuba nyinshi muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagarukamo ibintu bimwe kandi kuva twatangira njyanama twarabibabwiye ko ibijyanye n’imishinga minini idindira, amasezerano agatinda, ntimare kabiri, bigomba gucika, ibyo rero byarabananiye kandi bananiwe no kubisobanura."

Ibindi ngo muri aka karere harimo gutekinika kugaragara mu mibare, aho ngo nta na gahunda ifatika igamije gukura abaturage mu bukene yari ihari.

Muri Werurwe 2018, nyuma y’umwiherero wahuje abayobozi bakuru i Gabiro, Minisitiri W’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, mu kiganiro kihariye yagiranye na IGIHE yabaye nk’uca amarenga yo gusezerera abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafite imiyoborere mibi.

Icyo gihe yagize ati “Uyu munsi hari abo dufite bafite imyumvire itumvikana, abo ngabo mu gihe gito nibatisubiraho barafatirwa ibyemezo. Ibyo byo ndabikwijeje.”

Aba bayobozi beguye bakurikiye abo mu tundi turere barimo Ruhango, Nyabihu, Rusizi, Gicumbi, Bugesera na Nyagatare.

Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi bw'Akarere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages