Nzindukiyimana Jérémie wo mu Mudugudu wa Gahanga mu Kagari ka Rugango, yagombaga gusezerana tariki ya 30 Nyakanga 2020, ageze ku Biro by’Umurenge wa Mbazi aza gutungurwa n’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Uwimabera Clémence, yanze kubasezeranya abashinja ko ari abicanyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yakurikiranye icyo kibazo ku wa 5 Kanama 2020 asanga abangiwe gusezerana barengana, yiyemeza kubafasha.
Icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Uriya musore azahabwa serivisi, akaba azamenyesha umunsi yahisemo tukayimuha.”
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020 Meya Sebutege yasohoje isezerano maze asezeranya imbere y’amategeko Nzindukiyimana Jérémie n’umukunzi we Byukusenge Claudette.
Intandaro yo kwanga kubasezeranya ngo ni uko umusaza witwa Nyabyenda Yohani yari yazindukiye ku Murenge wa Mbazi agiye kurega ko yakubiswe biturutse ku mvururu zavutse hagati ya mushiki wa Nzindukiyimana n’umugabo we.
Uwo mugabo wa mushiki we ngo ni we wakubise Yohani bimuviramo uburwayi.
Nzindukiyimana avuga ko ubwo izo mvururu zabaga yahageze atabaye kimwe n’abandi ariko atigeze arwana.
Inkuru wasoma: Meya Sebutege yiyemeje gufasha umuryango Gitifu w’Umurenge yashinje ubwicanyi yanga kuwusezeranya



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!