Hashize imyaka igera ku munani ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufashe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nzu ziri mu mujyi kugira ngo ba nyirazo bazivugurure bubake amagorofa, ariko bisa n’ibyananiranye.
Inyubako zafunzwe ni iz’ahahoze hitwa mu Cyarabu n’uruhande rw’iburyo ku muhanda winjira mu mujyi wa Huye uturutse i Kigali.
Ubwo Minisitiri Munyeshyaka yagiranaga ibiganiro n’abikorera mu Karere ka Huye ku wa 20 Kanama 2018, bamugejejeho icyifuzo cy’uko bakwemererwa kuvugurura inzu zafunzwe, mu gihe bagikusanya ubushobozi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri ako karere, Misago Aphrodice, yagize ati “Umutungo umuntu yari afite ni inzu, kubera ko ari ‘towa’ ubu nta gaciro ifite. Ariko bamwemereye kuyivugurura akayikoreramo imyaka ibiri itatu, yaba amaze kwiyegeranya na banki ikamugirira icyizere ikamuha inguzanyo.”
Ibyo bihuzwa n’uko bagenzi babo bagiye baka inguzanyo bakubaka imiturirwa batishyura banki neza kuko badafite abakiliya uko bikwiye, bityo banki ntizibizere.
Minisitiri Munyeshyaka yababwiye ko gutekereza ko bakubaka inzu zitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye babyibagirwa ahubwo bagatekereza uburyo bwo gukorera hamwe, bakazamura amagorofa nk’uko babisabwa.
Yagize ati “Mushobora no kwishyira hamwe mukubaka ya nzu muvuga ko ihenze, mu kibanza cy’umuntu, kandi buri wese akagira iye.”
“Tuvuge niba ari inzu y’amagorofa nk’ane, itegeko dufite ubungubu rikwemerera ko baguha icyangombwa cy’amazu yawe abiri yo hasi, n’uri hejuru bakamuha icye cy’amazu ari hejuru”.
Yagiriye inama abikorera bo mu Karere ka Huye kutagira umutima mubi wo gusa n’abahangana n’ubuyobozi, ahubwo bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kuba harafunzwe inyubako mu mujyi hagashira imyaka myinshi zitaravugururwa babikuyemo amasomo, ariko hakwiye ubufatanye kugira ngo umujyi ukomeze gutera imbere.









Ibitekerezo 0