00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Minisitiri w’Uburezi yanenze imikorere y’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 January 2018 saa 07:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasuye ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), riherereye mu Karere ka Huye anenga imikorere yaryo kuko rishaje rikaba rifite n’ibikoresho bitajyanye n’igihe, ubuyobozi bwaryo buvuga ko butakwishoboza kurivugurura, bityo hakenewe inkunga ya Leta.

Uruzinduko rwa Minisitiri Mutimura rwabaye muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo guteza imbere uburezi no kuzamura ireme ryabwo, kuri uyu wa 25 Mutarama 2018 akaba yerekeje mu Karere ka Huye asura amashuri atandukanye ndetse agirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi.

Yasuye GSOB ahasanga ibyumba by’amashuri bishaje, ibikoresho birimo intebe, ibibaho, mudasobwa n’ibindi, maze anenga ubuyobozi bw’iryo shuri ko ntacyo bukora ngo bubivugurure abanyeshuri bige neza.

Ari kumwe n’abandi bayobozi bo ku nzego zitandukanye, Minisitiri Mutimura yazengurutse mu ri iryo shuri agera ahabikwa Mudasobwa, aho abanyeshuri barira n’aho barara, avuga ko ibintu bitifashe neza, ababwira ko nta na kimwe yishimiye.
Aho yageze hose mu bice bigize GSOB yagiye agaragaza kutahishimira bitewe n’imiterere yaho, kugeza n’ubwo yavuze ko agiye gutanga igihe ntarengwa ngo ibitameze neza bibe byakosowe.

Muri iryo shuri ryabayeho mu 1929 rigaragaramo n’ibibuga by’imikino byashaje bitagikoreshwa n’isakaro ry’amabati ya Asbestos, nabyo Minisitiri Mutimura yibajije impamvu bitavugururwa.

Umuyobozi wa GSOB, Padiri Celestin Rwirangira, yavuze ko koko inyubako z’ishuri n’ibikoresho bishaje kuko bimaze imyaka myinshi kandi ishuri ritakwishoboza kuvugurura no kugura ibikoresho bishya.

Padiri Rwirangira yavuze ko kuva mu 2011 basabye Akarere ka Huye kubafasha kuvugurura iryo shuri no kubakorera ubuvugizi, ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika barahabwa.

Ati “Ubushobozi ntabwo, iri shuri rigiye kumara imyaka hafi 90, ntabwo twavuga ko amafaranga dukoresha nk’ishuri yabibasha, biragoye kugira ngo tube twabasha gukora ibyo byose icya rimwe, ari nayo mpamvu nashimye ko Minisitiri yaje hano, twagiye tugaragaza ko rikeneye gusanwa urabona n’ariya mabati; mu by’ukuri dukeneye inkunga idasanzwe”.

Iri shuri rya Leta ryigamo abana abagera ku 1 200 bose bacumbikamo, ubuyobozi bwaryo buvuga ko bwakoze inyigo ijyanye no kurisana busanga hakenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe.

Padiri Rwirangira ati “Twakoze inyigo muri 2011 tubigaragariza Akarere ka Huye ndetse n’umwaka ushize kari kabishyize mu mihigo, ku buryo rwose ni dosiye nirukaho kuva mu 2012, buri gihe barambwira bati ‘tuzabikora, tuzabikora’ […] nabonye ari amafaranga agera kuri miliyari kugira ngo ribe ishuri rikeye rimeze neza”.

Minisitiri w’Uburezi amaze gusura GSOB ntiyabashije kuvugana n’itangazamakuru, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène, yavuze ko hakenewe ubuvugizi ishuri rikavugururwa kandi babigaragaje ndetse bizeye ko bizakorwa.

Muzuka ati “Ni ishuri rimaze igihe rikeneye kuvugururwa, bwaba ubuyobozi bw’ishuri bukagira icyo bukora, natwe nk’inzego za Leta tukagira icyo dukora kugira ngo tubone uburyo haboneka amafaranga, kandi hakenewe amafaranga menshi, inzego zose tugomba gufatanya, ibyo nibyo turi gukora kandi ndahamya ko bizashoboka uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

GSOB ni ishuri ryisumbuye ryabonye izuba mu mwaka wa 1929, ryizemo abantu bakomeye bo mu Rwanda no mu Burundi.

Imiterere ya GSOB urebeye inyuma
Zimwe mu nyubako za GSOB ziracyariho amabati atemewe ya Asbestos
Ibisenge by'amwe mu mashuri ya GSOB birarangaye kuko bishaje
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura n'abandi bayobozi basuye ibice bitandukanye bigize GSOB
Muri GSOB hagaragara inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa
Muri GSOB hagaragara mudasobwa zashaje zitagikoreshwa
Rimwe mu ishuri abana bo kuri GSOB bigiramo naryo bigaragara ko rishaje n'intebe zirimo zirashaje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages