00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: MTN Rwanda yageneye abatishoboye inkunga ya miliyoni 10 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 November 2018 saa 05:14
Yasuwe :

MTN Rwanda yageneye abatishoboye bo mu Karere ka Huye inkunga ya miliyoni 10 Frw izagurwamo ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 1500, amabati azasakara ubwiherero bw’ingo 600 n’amatungo 125 bazorozwa.

Iyi sosiyete y’itumanaho yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda rusange, aho abakozi bayo bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Simbi gucukura imirwanyasuri.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa biteza imbere abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza.

Ati “By’umwihariko uyu munsi twaje hano kwifatanya namwe tubazaniye n’inkunga kugira ngo mutere imbere muve mu bukene”.

Ni igikorwa cyashimishije abaturage bo mu Murenge wa Simbi bavuga ko inkunga bahawe bazayibyaza umusaruro baharanira kuva mu bukene.

Murekatete Gloriose yagize ati “Twabyishimiye cyane; MTN twajyaga tuyumva kuri radiyo ariko ubu twabashije kubona n’umuyobozi wayo. Inkunga baduhaye nimara kutugeraho tuzayibyaza umusaruro duharanire kwiteza imbere.”

Visi Perezida wa Sena, Harelimana Fatou, yabasabye kubyaza umusaruro inkunga bahabwa kugira ngo bave mu cyiciro cy’abafashwa.

Yagize ati “Icyo twifuza nk’ubuyobozi ni uko umuntu wagize amahirwe akabona iryo tungo cyangwa isakaro bimuvana mu cyiciro cya mbere bikamujyana mu cya kabiri.”

Harelimana yakomeje asaba baturage kujya bafatanya mu bikorwa bibateza imbere kugira ngo ntihazagire n’umwe usigara inyuma.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yijeje ko iyo nkunga baziyigeza ku batishoboye kandi bakabatoza no kuyibyaza umusaruro.

Kugeza ubu ibipimo byerekana ko Akarere ka Huye kari ku mwanya wa 29 mu turere 30 mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Muri ako Karere kandi hagaragara umubare munini w’abatagira ubwiherero.

Bacukuye imirwanyasuri
MTN yahaye abaturage miliyoni 10Frw zo kwikura mu bukene
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa biteza imbere abaturage
Visi Perezida wa Sena, Harelimana Fatou, yasabye abaturage kubyaza umusaruro inkunga bahabwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages