00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Mudasobwa 32 abanyeshuri bigiraho zibwe mu kigo cy’ishuri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 April 2022 saa 08:25
Yasuwe :

Abajura batoboye icyumba kibikwamo mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, biba mudasobwa 32 abanyeshuri bigiragaho amasomo y’ikoranabuhanga.

Ubwo bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022 mu Mudugudu wa Akanyana mu Kagari ka Rugogwe.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko icyo cyumba batoboye cyari kirimo mudasobwa zigera kuri 60 ariko hibwemo 32.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ubwo bujura bwabaye kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri kubikoraho iperereza.

Ati “Byabaye ariko ntibirasobanuka neza uko zibwe ariko RIB iri gukora iperereza ryimbitse n’ubu niho bari.”

Mudasobwa zibwe ni izo mu bwoko bwa Positivo abanyeshuri basanzwe bigiraho amasomo y’ikoranabuhanga.

Kuri icyo kigo cy’ishuri hasanzwe hakorwa uburinzi n’abazamu babiri. Ubu batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .