Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko atuye mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye aho abana n’umugore we n’abana bane babyaranye.
Avuga ko yabayeho mu bukene bukabije abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko mu 2015 ahabwa ihene ebyiri zo korora n’umuryango Vétérinaires Sans Frontières (VSF-Belgique) ku bufatanye n’umuryango w’Abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda, Imbaraga.
Izo hene yazitayeho zitangira kumuha ifumbire yo guhingisha ziranabyara zimufasha gutera intambwe ava mu bukene. Kuri ubu afite urugo rwifashije kandi yavuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ajya mu cya gatatu kibamo abantu bifashije.
Ati “Basanze ndi umukene wo hasi cyane utunzwe no guca inshuro. Bamaze kumpa ihene abyiri nazitayeho zimpa ifumbire yo guhingisha ndetse zitangira no kubyara nkagurishaho nkikenura.
Kuri ubu izo hene zamubyariye izindi zigera kuri 30 agurishaho agura ingurube yo korora kugira ngo ifumbire yo guhingisha yiyongere abashe kwihaza mu biribwa.
Ugeze mu rugo rwe uhita ubona ko ari umuturage witeje imbere kuko afite inzu yo kubamo yiyubakiye irimo amashanyarazi, yoroye ihene umunani zikomoka kuri za zindi ebyiri yahawe, afite ingurube abyiri kandi yoroye n’inkoko.
Avuga ko ari umugabo wifashije kuko abasha kwita ku muryango we akawubonera iby’ibanze ukeneye kandi yaguze amasambu abiri yo guhinga abikomoye kuri ubwo bworozi bwe.
Umugore we Musabyimana Josephine avuga ko kuri ubu babayeho mu buzima bwiza kuko batagitunzwe no guca inshuro kandi abana be bajya ku ishuri bakiga neza kuko bafite ibikoresho bihagije.
Yishimira ko afite isambu ihagije yo guhinga kandi abona n’ifumbire yo kuyifumbiza.
Ati “Ikinshimisha ni uko tutagitunzwe no guca inshuro nka mbere tukiri abakene. Abana banjye biga neza bikanshimisha kuko mbona ejo hazaza habo ari heza.”
Mukampore Viviane uhagarariye urugaga rw’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda, Imbaraga mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Huye, avuga ko mu matsinda arenga 40 akorana na yo abayagize bose bahawe amatungo magufi kandi yabafashije guhindura imibereho yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!