Aba bantu bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, bahamijwe no kwica abana babiri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, barangiza bakabajugunya mu musarane wabo nyuma bagahisha imibiri yabo.
Kuwa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2020, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwabakatiye gufungwa burundu.
Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien bakekwagaho urupfu rw’abana babiri ba Disi Didace ari bo Uwayezu Denis na Ufiteyezu Raymond, mu gihe cya Jenoside bari bahungiye mu rugo rw’uyu muryango ariko ntibahabonera ubuhungiro.
Mu Ukuboza umwaka ushize, nibwo Umunyamakuru wa IGIHE yerekeje muri uyu Murenge abonana n’uwitwa Nyiraduri Liberetha ubu utuye mu Kagari ka Mbuye Umudugudu wa Gako. Uyu niwe ubwe wahuye n’aba bana akabageza kwa Kaberuka.
Mu magambo ye, Nyiraduri yavuze ko “Abo bana bansanze ndimo gutashya mbona bamerewe nabi kubera imbeho, narababajije nti ese mwa bana mwe murajya he ko murimo kugenda mu ishyamba? Bahise bambwira bati twaje twihisha ngo hatagira utwica, tuvuye kwa Didas ariko turashaka ko utugeza kwa Karekezi.”
“Uko ari babiri narabafashe mbageza kwa Madeleine, ndabyibuka byari amasaha y’umugoroba, maze kubamuha nahise ngenda.”
Nyiraduri nawe ari mu batarahigwaga mu gihe cya Jenoside. Avuga ko kuva icyo gihe atongeye kubonana n’abo bana cyane ko Jenoside yari ikomeye muri ako gace.
Uko yamenye ko aba bana bishwe
Nyiraduri avuga ko yamenye ko aba bana bishwe nyuma y’aho umwe mu bana ba Madeleine, atangiye amakuru ko akeka ko mu bwiherero bw’iwabo harimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ati “Nyuma uyu muryango ubwawo waje kugirana ibibazo, nibwo twaje kumenya amakuru ko aba bana maze kubaha uyu mugore, bishwe bashyirwa mu bwiherero bwabo, ariko igikomeje kumbabaza ni uburyo kugeza ubu abakekwaho ubu bwicanyi badahanwa.”
Musabyemariya Aloysia umwana wa Madeleine, niwe wahisemo gushinja nyina mu iyicwa ry’aba bana babiri.
Musabyemariya yaje kwirukanwa mu rugo na nyina kubera kuvugisha ukuri.
Aganira na IGIHE yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twahungutse muri Gicurasi 1995 tuvuye muri Tanzania, ngeze mu rugo nakomeje kujya mbwira Mama nti wazatanze amakuru abantu bakaza kureba muri ubu bwiherero bwacu niba nta mibiri y’abishwe irimo, Mama yakomeje kujya yanga ndetse akanyuka inabi.”
Musabyemariya yavuze ko mu 2016, musaza we witwa Kayihura Cassien nawe yaje gutahuka avuye mu mahanga, ahageze nyina akajya amubwira ko mushiki we yamunaniye, ko bakwiye kumufatira umwanzuro.
Kayihura ngo yaje gukubita Musabyemariya, arangije anamubwira ko yamwica akamushyira mu musarani urimo abana ba Disi Didace.
Mu 2018 aba bantu baje gutabwa muri yombi ariko mu buryo bwatunguranye, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwafashe umwanzuro wo kubarekura bagakurikiranwa badafunze.
Nyuma nibwo aba bantu baje kongera gutabwa muri yombi, ndetse bongera kuburanishwa kuri iki cyaha. Muri Gashyantare 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kubaburanisha.



















TANGA IGITEKEREZO